Pasiteri Mukarage philbert (ibumoso) ukuriye itorero ADEPR Gatsibo

Pasiteri Mukarage philbert (ibumoso) ukuriye itorero ADEPR Gatsibo

Nyuma yo gusoza ingendo yagiriraga mu matorereo y’uturere mu rurembo rw’Uburasirazuba umuvugizi w’amatorero ya Pentecote mu Rwanda Pasteur Jean Sibomana atangaza ko umwuka uri mu itorero ari muzima, gusa nyuma y’inzibacyuho n’ibibazo byavuzwe muri iri torero abayobozi bashya bakaba basabwa kurushaho kwegera abakristu bakubaka umurimo w’Imana.

Izi ngendo ziri muri gahunda yateguwe na bureau nyobozi y’itorero ADEPR nyuma y’inteko rusange yo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ahavuguruwe amategeko agenga iri torero hanashyirwaho inzego nshya zaryo, aho kugeza ubu hariho itorero ry’akarere.

Ku wa 22 Kamena, 2013  ubuyobozi bwa ADEPR bwari mu itorero ry’akarere rya Gatsibo. Pasteur Jean Sibomana umuvugzi wa ADEPR atangaza ko muri rusange ubuzima bw’itorero ari bwiza nyuma y’ibibazo byariranze mu minsi yashize, gusa ngo uyu ukaba ari umusaruro w’amasengesho y’abakristu yanashimiye muri uru ruzinduko.

Pasitori Sibomana ati:“Hirya no hino mu maparuwasi ntaho tucyumva bya bibazo bya kocokoco nk’uko byari bimeze mu gihe cyashize, tuboneyeho umwanya wo gusaba abayobozi kurushaho kwegera abakristu no gusenyera umugozi umwe”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwo butangaza ko itorero rya ADEPR ari umwe mu bafatanyabikorwa bufite mu iterambere, hakaba hishimirwa cyane uburyo iri torero rizamura urwego rw’uburezi aho ubu mu karere habarurwa ibigo bine byashyizweho n’iri torero bikiyongera kuri gahunda yo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara.

Ibi bishimwa na Ruboneza Ambroise umuyobozi w’aka karere uvuga ko ari itorero na Leta bose bafite umugenerwabikorwa umwe.

Pasteur Mukarage Philbert ukuriye itorero ry’akarere rya Gatsibo, avuga ko gusurwa n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR abiha agaciro kuko abifata nk’urugero muri gahunda yo kwegera abayoborwa mu maparoisse 11 akorera muri aka karere.

Abakristu b’iri torero mu karere ka Gatsibo barakangurirwa guhugukira umurimo nk’imwe mu nkingi izatuma barwanya ubukene, ikindi buri wese akaba ijisho ry’umuturanyi ahanini agerageza kuba umuhuza mu miryango irangwamo amakimbirane n’ihohoterwa bijya bivamo ubwicanyi.


 

 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment