Abafatanyabikorwa b’aka karere basabwe gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Abafatanyabikorwa b’aka karere basabwe gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko bunejejwe cyane n’ukuntu abafatanyabikorwa batandukanye bagaragaje uruhare rukomeye cyane mu kuremera abatishoboye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 19 abatutsi bazize jenoside.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Twagirimana Epimaque, avuga ko kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi muri uyu mwaka, ngo abafatanyabikorwa b’aka karere bagaragaje umutima w’urukundo kuko bakoze ibishoboka byose bakaremera abacitse ku icumu badafite amikoro.

Ibi Twagirimana yabitangaje tariki ya 18/06/2013 mu nama yamuhuje n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Ruhango yari igamije kwigira hamwe iterambere ry’aka karere mu kerekezo cy’imyaka 5 iri mbere.

Abafatanyabikorwa b’aka karere basabwe gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Mbere y’uko uyu muyobozi atangiza iyi nama, yabanje gushimira aba bafatanyabikorwa ku bikorwa byiza barimo kugaragariza abagenerwabikorwa babo batuye mu karere ka Ruhango birimo kuba bagerageza kubafasha guteza imbere imibereho myiza yabo.

Bamwe mu bashimiwe cyane bagaragaye mu bikorwa byo kuremera abatishoboye, harimo n’ abanyamadini bamaze guha amatungo menshi abaturage.

Aya matungo ndetse n’izindi nkunga zagiye zihabwa abaturage b’akarere ka Ruhango, ngo zituma barushaho kwikura mu bukene bityo nabo bakabasha guharanira inzira igana ku kwigira.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment