“Umukristo utagira agaciro ntabwo azajya mu bwami bw’Imana” Bishop John Rucyahana

Perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, aravuga ko abayobozi b’amatorero kimwe n’abakristo bakwiye kujya muri gahunda zizamura imibereho y’abanyarwanda kugirango bagire agaciro kuko umukristo utagira agaciro atazabona ubwami bw’Imana.
Ibi bishop John Rucyahana akaba yarabivuze ku cyumweru tariki 26/05/2013 ubwo abapasitoro, abakanoni n’abadiyakoni bo mu itorero Angirikani diyozeye ya Shyira bahabwaga inshingano yo kuyobora intama z’imana.
Bishop Rucyahana, yagize ati: “Amatorero n’abapasitoro n’abandi bagomba kujya muri gahunda zisana ubuzima bw’abanyarwanda, zisana ubukungu kugirango abanyarwanda babone ikibatunga n’uko babaho kandi babone n’uko bagira agaciro kuko umukristo utagira agaciro ntabwo azajya mu bwami bw’Imana”.
Bamwe mubahawe izi nshingano, bavuga ko mu byo bagiye gushyiramo imbaraga, harimo gusengera abakristo bashinzwe by’umwihariko, ndetse n’abanyarwanda n’igihugu muri rusange, ndetse no gutoza abo bashinzwe umuco wo gukunda umurimo.
Rev.Dr. Laurent Mbanda umuyobozi wa EAR diyoseze ya Shyira, yasabye abahawe inshingano kwicisha bugufi, kandi bagafatanya n’abo bayobora mu gushaka icyabateza imbere ari nacyo giteza imbere igihugu.
Ati: “Dukwiye kwigira ku buryo tubasha gutera inkunga ivugabutumwa ryacu, ntiturindire kureba hanze. Kera abapasitoro barebaga hanze bati musenyeri azazana, abamisiyoneri bazazana. Tugomba kugendana n’igihe turimo”.
Abapasitoro bahawe inshingano ni bane, abadiyakoni icyenda n’abakanoni 2 bose basabwe kwibuka inyigisho zisana imitima y’abanyarwanda kandi bashishikariza abo bashinzwe kwiteza imbere baharanira kwigira.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment