Ruhango: imiryango 32 yaremewe na Croix Rouge yazituriye abaturanyi

Imiryango 32 yo mukagari ka Bunyogombe mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, yari yarorojwe ihene n’umuryango mpuzamahanga Croix Rouge nayo yazituriye abaturanyi babo bagera kuri 32 tariki ya 12/05/2013.

Ibi iyi miryango ikaba yarabikoze, mu rwego rwo kugirango igaragarize abagiraneza babahaye izi hene ko nabo bashoboye guharanira kwigira ndetse no kugirango bakomeza kubiba umutima mwiza bagaragarijwe.

 

Abayobozi ba Croix Rouge basura bimwe mu bikorwa by’abanyamuryango

Umwe mu bahawe ihene ni Nyagasaza Gerald, yavuze ko ashimishijwe no kuba agabiwe ihene kuko ngo nta na rimwe yari yarigeze abona itungo.

Kimwe na bagenzi be, ngo izi hene zigiye kubafasha kubona ifumbire beze imyaka itandukanye bityo ubuzima bwabo burusheho gutera imbere.

Ndikumukiza Gerald umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bunyogombe mu murenge wa Ruhango, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bikorwa n’imiryango itandukanye yita ku baturage, abayobozi ngo birabashimisha kuko iyo umuturage ateye imbere abayobozi nabo birabanezeza.

Akaba asaba n’abandi bose bagifite umutima wo gufasha, ko bakomeza kwegera abaturage bakiri inyuma y’iterambere kubafasha nabo bakazamukana nk’abandi.

Uyu muyobozi akaba yasabye abahawe izi hene gukomeza guharanira kwigira bakorora neza amatungo bahawe nabo bakazaziturira abandi.

Nkiko Samson ushinzwe amahugurwa Croix Rouge y’ Rwanda, yashimiye cyane abantu bazituriye bagenzi babo.

Yagize ati “rwose ntidushimishijwe n’uko twatanze ihane, ahubwo ikidushimishije n’uko abo duhaye nabo bagera ikirenge mucyacu bagabira abaturanyi babo, uyu niwo muco nyawo ukwiye kuturanga nk’abanyarwanda koko”

Nkiko yasabye abatanze ihene n’abazihawe, kumva ko batagomba kuzahora bategereje inkunga z’abagiraneza, ahubwo ko bagomba guharanira kwigira. Ibi akaba yabivize ashingiye ku ngero z’abo baha amatungo bakayagurisha bavuga ko bazongera bagafashwa.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment