Nyuma y’uko abaturage basaga ibihumbi birindwi bo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza bahawe amazi meza n’umuryango utarabara imbabare wa Croix Rouge y’u Rwanda uwo mushinga wayo yongeye kuwugeza ku baturage batuye mu murenge wa Kibilizi muri ako karere bari basigaye.

   Mu murenge wa Muyira nibo babimburiye abandi kubona amazi mezaDr Bernard Nzigiye perezida w’umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu mu rugendo yagiriye mu murenge wa Kibilizi tariki 11/05/2013, aje gutangiza uwo mushinga yasobanuye ko ugamije guha amazi meza abaturage batuye mu bice by’amayaga.

Henshi mu ngo amazi meza yabagezehoMu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza ayo mazi meza azagezwa ku baturage basaga ibihumbi bine nk’uko umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda yakomeje abisobanura muri uwo muhango.

Agira ati: “Hari abaturage banywaga amazi mabi akabagiraho ingaruka zirimo kubakururira uburwayi buterwa n’umwanda ndetse n’abana bakajya ku ishuli bakererewe kubera kubyuka bajya kuvoma kugira ngo iwabo babone ayo batekesha ibiryo barya bavuye kwiga.

Usibye ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage bo mu karere ka Nyanza hari nabo umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda yubakiye amacumbi yo kubamo ndetse banorozwa amatungo magufi kugira babashwe kwihuta mu iterambere nk’uko bitangazwa na bamwe mu bayabonye.

Kayigambire Théophile umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi kimwe na Kayijuka John wari umushyitsi mukruru muri uwo muhango ariko ubusanzwe akaba ari umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akarere ka Nyanza batanze impanuro kuri abo baturage basabwa gufata neza ibyo bikorwa bahawe na Croix Rouge y’u Rwanda.

Umunnyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza yakomeje avuga ko abaturage bo mu Mayaga bari bakomerewe no kubona amazi meza bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi ngo bavomaga ibirohwa bikabatera indwara ziterwa n’isuku nke.

Yabasabye gufata neza ibyo bikorwa remezo by’amazi meza, amacumbi n’amatungo magufi bahawe na Croix Rouge y’u Rwanda

Mu buhamya bw’abo baturage bagaragaje ko ibyo Crouge y’u Rwanda yabafashije kugeraho nabo ubwaho basanga bikwiye gukomeza gufatwa neza ngo kuko ntibakwishimira kongera kuvoma amazi mabi mu bishanga kandi bari bifitiye amazi meza atari agize icyo abatwaye.

Basezeranyije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza batuyemo ndetse n’ubwa Croix Rouge y’u Rwanda ko bazakomeza kubungabunga ibyo bikorwa remezo byose bakabirinda kwangirika biyumvisha ko aribo ba mbere  bifitiye akamaro.

Umuyoboro w’amazi meza ugiye kwegerezwa abaturage bo mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza uzatangwaho akayabo ka miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Dr Bernard Nzigiye Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda abitangaza.

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment