Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge.

Kuri iki cyumweru tariki ya 19/05/2013, komite y’umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge mu karere ka Nyamagabe yijihije umunsi ngarukamwaka wa Croix Rouge, ubusanzwe uyu munsi ukaba wizihizwa tariki ya 08/05/2013.

Mu bikorwa by’uyu muryango wa croix rouge mu karere ka Nyamagabe harimo gufasha abatishoboye, isuku n’isukura, gufasha imiryango kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke n’imirire mibi, gukangurira abantu gutanga amaraso n’ibindi.

Senani Reverien, umwe mu rubyiruko utari wifashije wafashijwe kwiga imyuga na Croix Rouge mu karere ka Nyamagabe ashimira umuryango wa Croix Rouge kuba waramutekerejeho ubu akaba amaze kwiteza imbere, akaba yarabashije kugura itungo, kubaka inzu ndetse no kwizigamira abikesha umwuga we wo kubaza.

Ati: “Nigaga primaire nza kubura amafaranga yo gukomeza. Bukeye croix rouge iraza baratwandika tujya kwiga imyuga, tumaze kwiga ikomeza kudukurikiranira hafi nshyira mu bikorwa ibyo nize, nari nize ububaji. Ubu maze kugura inka, maze no kwiyubakira inzu yo kubamo, ngiye kuvuga ibya Croix Rouge bwakwira bugacya kuko yankuye ahakomeye”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile yavuze ko ubufatanye bafitanye na Croix Rouge ari bwiza kuko itanga umusanzu mu guteza imbere abanyarwanda ibahugura ngo babashe kwihangira imirimo, icyerekezo cya leta y’u Rwanda igamije ko abaturage barushaho gutera imbere.

Ati: “Croix rouge ni umufatanyabikorwa uri kugenda anerekeza mu cyerekezo 2020 aho dushaka ko buri munyarwanda yajya yinjiza ibihumbi birenga 600 mu mwaka. Ibi rero kugira ngo tubigereho ni uko tugomba kugenda duhanga imirimo atari iy’ubuhinzi gusa, nk’iyi batwerekaga y’ubwubatsi, ubudozi, ubukanishi n’indi”.

Byiringiro yakomeje atangaza ko ubufatanye buri hagati ya Croix rouge n’akarere buzatuma babasha gutsinda ubukene, ndetse bakanongera imirimo bityo imibereho y’abaturage igatera imbere.

Abanyarwanda muri rusange barasabwa kuba abanyamuryango ba Croix rouge kugira ngo bayitize amaboko bityo ibashe kugeza ubutabazi ku baturage bose bayikeneye, ngo kuko imbaraga z’abanyarwanda zatuma yifasha aho gutega amaboko mu banyamahanga, nk’uko Dr Nzigiye Bernard, perezida wa Croix rouge mu Rwanda yabitangaje.

“Imbaraga z’abanyarwanda zatuma croix rouge y’u Rwanda yiyubaka ikabasha kwigira no kugera ku banyarwanda bayikeneye. Ibi rero bigatuma tugenda ducika ku muco wo guhora duteze amaboko abazungu kandi muzi ko ak’imuhana kaza imvura ihise. Dushoboye kwigira ak’imuhana kashaka kakazaza cyangwa ntikaze ariko abanyarwanda badukeneye twabagezeho byaba ari byiza,” Dr Nzigiye.

Ibi birori kandi byanahuriranye no gutanga ibikoresho by’ibaze ku rubyiruko rurangije amasomo y’imyuga, 19 barangije kwiga kudoda bakaba bahawe imashini zidoda, 24 barangije ubwubatsi, batatu barangije ububaji ndetse n’umwe urangije kwiga gukanika bakaba bahawe ibikoresho bazifashisha mu kazi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye uru rubyiruko kwibumbira hamwe rugakora koperative rugahuza imbaraga ngo kuko aribwo ruzabasha gutera imbere byihuse kurusha uko umwe yakora ku giti cye, bakanakorana n’ibigo by’imari bagafata inguzanyo.

Hanafashijwe kandi imiryango 100 yahawe ibikoresho bigizwe n’indobo n’ijerekani bizabafasha mu kunoza isuku.


 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment