Nyamagabe: Amatsinda y’ubuzima ari gutanga umusaruro mu guca ibibazo by’imirire mibi mu bana.

Amatsinda y’ubuzima mu midugudu igize akarere ka Nyamagabe (Care group) yashyizweho n’umushinga World Relief ukanayakurikirana ari gutanga umusaruro ushimishije mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi yajyaga ikunda kugaragara mu bana, yigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.
Aya matsinda agizwe n’abajyanama b’ubuzima hakiyongeraho n’abandi bagize komite nyobozi y’umudugudu ndetse n’abahagarariye amadini ngo bahabwa amahugurwa ku buryo bwo gutegura indyo yuzuye, ubundi bakagabana ingo zigize umudugudu buri wese akagira izo akurikirana, kandi kuva aho batangiriye kwigisha imirire mibi mu bana ngo iri kugenda igabanuka nk’uko batanga ubuhamya.
“Aho nkorera, mbere kurwanya imirire mibi bitaratangira hari harimo abana bagera kuri 20 bafite indwara z’imirire mibi. Ariko uko inyigisho zagiye zitambuka hatangwa amahugurwa mu ngo, n’amagaburo agenda akorwa mu ngo twerekera abantu, dusigaranye abana bane nabo turimo dukurikirana,” Kamparaza Dativa wo mu murenge wa Kibirizi.
Kwizera Maurice, ushinzwe ibikorwa muri World Relief avuga ko ikibazo cy’imirire mibi ari ikibazo rusange ndetse cyanahagurukiwe n’inzego z’ubuzima zitandukanye, akaba ariyo mpamvu yazanye ubu buryo bwo kwigisha imirire iboneye ku rwego rw’imidugudu ndetse banerekerwa, ngo babashe gusobanurira abaturage uko baboneza imirire.
Ati: “Twahisemo kuzana ubu buryo kugira ngo haboneke ukuntu mu rwego rwo hasi ku midugudu abantu bigishwa ibijyanye n’imirire myiza cyane cyane ku bana n’abagore batwite, ariko kandi izo nyigisho ze kuba amagambo gusa ahubwo dushyiremo n’uburyo bwo kuberekera bakiga bashyira mu bikorwa uburyo bwo gutegura amagaburo yuzuye”.
Yakomeje atangaza ko hakwiye kwibandwa ku bana bari munsi y’imyaka ibiri kuko ariho umwana afata nk’umusingi w’ubuzima bwe muri rusange.
Kwizera atangaza ko n’ubwo hari ikibazo cy’imiryango ishobora kuba ikennye bikaba byatuma abana bahura n’ikibazo cy’imirire mibi, ariko ngo ikibazo gikomeye cyane kiba imyumvire ndetse n’ubumenyi buke bwo gutegura amafunguro aboneye bifashishije ibyo bahinga iwabo n’ubushobozi buke baba bafite, bakaba aribyo bashaka gushyira mu baturage.
N’ubwo abantu 5114 bagize aya matsinda y’ubuzima 536 mu karere kose bakorera ubushake muri izi gahunda bafatanyamo na World relief, kuri uyu wa kabiri abakorera mu mirenge itatu ariyo Kibirizi, Gasaka na Cyanika bahawe ishimwe ry’isuka n’ibasi bizabafasha mu kunoza isuku no guhinga ibihingwa bitandukanye, nk’ikimenyetso cy’uko World relief ibazirikana mu kazi gakomeye bafatanyamo, n’abakorera mu yindi mirenge bakaba bazagerwaho.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment