Bari kumwe n’uhagararariye igihugu cy’ubwongereza mu Rwanda abayobozi bakuru ba VSO (Volunteer Service Overseas) muri Afurika  no mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2013 barebye uko ibikorwa VSO itera inkunga byifashe muri iki gihe mu karere ka Ngororero.

Muri byo bikorwa harimo kunoza imyigire n’imyigishirize mu mashuri cyane cyane uburyo abarimu bategura amasomo bakanayigisha bashingiye ku mwigishwa ariwe munyeshuli (Learner Centred Methods=LCM).

Muri urwo rwego mu mwaka wa 2009 VSO ku bufatanye n’akarere ka Ngorero,  yashyizeho gahunda izageza mu mwaka w’1917 yo gufasha amashuri akennye kurusha ayandi  kunoza imicungire y’amashuri, imyigire n’imyigishirize mu banyeshuri n’abarezi babo.

Kugirango intego igerweho, ku bufatanye bw’inzego zombi zavuzwe hejuru, muri Mata 2012 hashyizweho umukorerabushake w’umujyanama mu myigishirize wa VSO (Teaching Methodology Advisor=TMA) ufite inshingano zikurikira: gufasha abarimu bo mu mashuri abanza na 9YBE kunoza imyigishirize bibanda ku buryo bushingiye ku munyeshuli ( learner centered method), kwongerera abarimu ubushobozi hakoreshejwe amahugurwa no kubafasha  kwirwanaho mu gushaka imfashanyigisho.

Muzindi nshingano ze harimo gukangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza gusura abarimu bakareba uburyo barangiza inshingano zabo bakabagira inama aho bibaye ngombwa; gutanga inama mu myigire n’imyigishirize y’abana bafite ubumuga; gutanga ubujyanama mu guteza imbere imyigire y’umwana w’umukobwa no gutanga amahugurwa ku bijyanye n’uburezi kuri bose (Education for All).

VSO yitaye ku burezi bufite ireme kandi  kuri bose

Mu byagezweho hari uko  muri Mata 2013 nyuma y’umwaka umwe gusa atangiye akazi  TMA yahuguye  abarimu 262 barimo abagore 96 ku bijyanye n’imyigishirize ishingiye ku munyeshuri (learner teaching methods= LCM) mu mashuri abanza na 9YBE mu mirenge 5; hahuguwe kandi abarimu 231 barimo abagore 95 ku myigire n’imyigishirize y’abana babana n’ubumuga (special education needs= SEN and inclusive) mu mirenge 9; nyuma haza guhugurwa abandi barium 66 barimo abagore 36 mu mashuri 4.

Ni ukuvuga ko abanyeshuri bagera ku 11,100 barimo abakobwa 5,661 bafite amahirwe yo guhabwa ubumenyi n’abarimu bazi neza icyo bakora ntaguhuzagurika.

Nk’uko byemezwa n’abarimu bahuguwe, amahugurwa anyuranye abarezi bahawe yabafashije kumenya gutegura ku buryo bunoze amasomo,  kumenya kwishakira imfashanyigisho ku buryo bubangutse( locally available teaching materials) igihe bibaye ngombwa, kumenya abanyeshuri bose mu mazina, kumenya gutegura ibidanago buri munsi, gukora neza amasuzuma  anyuranye y’abanyeshuri n’ibindi bijyana n’umwuga wo kwigisha.

Ikindi gikorwa VSO iteramo inkunga ni ikijyanye n’imibereho y’abafite umuga. Mu murenge wa Muhororo itera inkuga koperative HUMURA y’ubworozi bw’inzuki. Abanyamuryango bamaze kugera ku ntambwe ishimishije nubwo bagifite imizinga mike bakaba bakeneye n’inzu yo kuzororeramo.

Hanasuwe ikigo cy’amashuri cya Nguruguznu kiri mu murenge wa Gatumba aho amabasaderi w’ubwongereza n’abakozi ba VSO na REB birebeye uburyo abarimu bigisha bakurukije amahugurwa bahawe n’abakorerabushake ba VSO.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment