Mutete:  World Vision yateye inkunga abarokotse Jenoside batishoboyeAbarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye  bo mu murenge wa Mutete bafite ibibazo by’amacumbi bashyikirijwe inkunga na Wolrd Vision yigenjamo imifuka ya sima 300, inka, imyenda n’ibindi byangombwa byo kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi, inkunga bahawe ifite agaciro kangana na miliyoni 8,500.

Uyu muhango ukaba wabanjirijwe no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatusi muri Mata 1994, aho abayobozi bashyize indabo ndetse bakanumira imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete.

Madamu uwizeyimana laurence warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu buhamya yatanze akaba yagaragaje inzira igoranye yanyuzemo kugira ngo arokoke.

Ati “ si nari mfite icyizere cyo kongera kubaho nyuma y’uko mbuze umuryango wanjye ndetse n’umugabo  ngasigarana umwana umwe, ariko ubu nkaba nshimira leta y’u Rwanda ku buryo idahwema kudufasha”.

Uhagarariye umuryango IBUKA mu karere ka Gicumbi  Nyirarukundo Emerthe, yashimiye World Vision  ku nkunga yateye abarokotse ndetse asabako yakomeza kubafasha kuko mu karere ka Gicumbi by’umwihariko mu murenge wa Mutete hakigaragara abarokotse Jenoside bagikeneye kwitabwaho.

“ aha niho hishwe abatutsi benshi mu ntara y’amajyaruguru akaba ari naho hakiri ibibazo byinshi byatewe na Jenoside ugereranyije n’ahandi”.

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe na Jenoside kugirango zikemuke  n’ugukomeza gushaka ibisubizo umunsi ku wundi bahereye ku bikorwa by’ibanze harimo kubabonera amacumbi no kwivuza ndetse n’ibindi nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yabivuze.

Yagize ati “ haraboneka amazu 176 akeneye gusanwa ndetse n’andi 26 akeneye gusenywa akubakwa kuko ashaje cyane, hakaba hakenewe amafaranga agera kuri miliyoni 300 yo gukemura icyo kibazo, ariko ndashimira cyane abafatanyabikorwa b’akarere bafasha mu gukemura bimwe  mu bibazo bikigaragara”.

Ngo isima yatanzwe ikaba igiye gufasha kubaka amazu yihutirwaga dore ko amwe yari agiye kugwa  mu ibi bihe by’imvura.

Abarokotse Jenoside basabwe kwihangana ukoko imibereho yabo myiza ari igikorwa kigomba kwitabwaho n’inzego zose ari nayo mpamvu babazaniye inkunga nubwo bazi neza ko idashobora kurangiza ibibazo byose bafite nk’uko umuyobozi wa World Vision George GITAU yabivuze.

“ Imana irahari kandi ishobora byose, amarorerwa yabaye mu  Rwanda ntazongera kubaho, aya mahirwe ashobora guhindura amateka y’ejo hazaza”.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime yasabye ko abarokotse Jenoside kugira icyizere cy’ejo hazaza ndetse bagahangana n’ibibazo bibugarije na leta ikazabafasha birushaho gushakirwa ibisubizo.

Ati “abanyarwanda bagomba gukomeza kwimakaza urukundo birinda amacakubiri kuko u Rwanda rutanga icyizere cyo kubaho neza bakomera ku ntwaro ikomeye yo gutsinda ikibi ariyo y’ubumwe n’ubwiyunge”.

Yagaragarije ko kwigira ari inshingano za buri munyarwanda aho guteganya ko amahanga yakemura ibibazo  bafite ahubwo icyizere cyo kwishakamo ibisubizo bakakishakamo.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment