Komite nshya y’Itorero ADEPR irasura amatorero y’Uturere ngo baganire ku buzima bw’itorero

Nyuma y’amatora y’abayobozi b’Itorero  rya Pantekoti mu Rwanda, Abayobozi bashya batangiye gusura Amatorero y’Uturere baganira n’abakozi b’Imana ku buzima bw’Itorero no ku cyerecyezo cyaryo. Uru ruzinduko rukaba rwahereye  mu Karere ka Kamonyi.

Abagize Komite Nshya y’Itorero ADEPR, bayobowe n’Umuvugizi wa ryo  Pasiteri Sibomana Yohani, basuye kuri uyu wa kane tariki 2/5/2013, Itorero ry’akarere ka Kamonyi rifite icyicaro mu murenge wa Runda, akagari ka Kabagesera baganira n’abayobozi b’inzego zitandukanye baturutse mu maparuwasi n’imidugudu igize itorero ADEPR mu karere.

Pasiteri Sibomana Yohani, yatangaje ko gahunda yo gusura uturere twose tw’igihugu, igamije kuganira n’abakozi b’Imana ku buzima bw’Itorero; bugizwe n’imibereho myiza y’abayoboke ndetse n’iterambere rya bo haba mu buryo bw’umubiri no mu bwa Roho.

Pasiteri Kalisa Jean Marie Vianney, Umushumba w’ururembo rw’amajyepfo, atangaza ko itorero ryabo rivuye mu bibazo bishingiye ku macakubiri, kuva Komite nshya yatorwa muri Werurwe 2013, ntiyari yarigeze igera ku bayitoye ngo barebere hamwe icyerekezo baganishamo itorero.

Ubu rero ngo barazenguruka mu gihugu hose bereka abakirisito impinduka zabaye mu Itorero: uburyo abakiristo bagomba gukora umurimo w’Imana, babereka n’uburyo buri wese ashobora kugera ku iterambere.

Mu iterambere ry’ubukungu bakaba bateganya gutangiza gahunda y’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, agamije gufasha abayoboke kubona inguzanyo zo kubafasha mu bikorwa by’iterambere.

Ubuyobozi bw’Itorero ku rwego rw’uturere bwashyizweho mu ivugurura ryo ku wa 26/2/2013 mu nteko rusange y’Itorero yabereye i Muhanga; nyuma y’ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku moko, ku micungire y’umutungo no kurwanira ubuyobozi yavugwaga muri iryo torero.

Ibyo bibazo bikaba bikaba byaratumye  Komite yariho iyobowe na Pasiteri Usabwimana Samuel isimburwa itaracyura igihe; Komite nshya rero ikaba yariyemeje kwegera abayoboke ngo baganire ku mikorere y’Itorero.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment