Abanyamadini bo mu karere ka Kayonza barasabwa gutambutsa ubutumwa bukubiyemo inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA igihe bigisha abayoboke babo.

Babisabwe na Denyse Mukarukundo ukorera umushinga Health Poverty Action wigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, mu mahugurwa yahuje inzego z’urubyiruko, banyamadini, abakora uburaya, n’abakora imyuga ibasaba guhora bimuka yabaye tariki 30/04/2013.

Abanyamadini batambukije ubutumwa bwo kurwanya Sida bakanigisha abayoboke ba bo uburyo bwo kuyirwanya no kuyirinda, baba bagabanyije cyane umubare w’abandura kuko bafatwa nk’abavuga rikijyana nk’uko Denyse Mukarukundo abivuga.

Abanyamadini bari bahagarariye abandi muri ayo mahugurwa bavuze ko bishoboka gutambutsa ubwo butumwa, ariko banavuga ko hari ibyo badashobora kubwira abayoboke ba bo bitewe n’uko binyuranye n’ugushaka kw’Imana. Muri byo harimo no gukoresha agakingirizo.

Banavuze ko gutanga inyigisho nk’izo mu masengero bishobora kugusha abayoboke b’amadini batari bake, bavuga ko bagiye kuzajya bahura n’abayoboke ba bo mu matsinda kugira ngo bakangurire ababyeyi kujya baganiriza abana ku buzima bw’imyororokere bakiri bato kuko byatuma bakura babifiteho ubumenyi buhagije.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “N’ubusanzwe abantu bandura SIDA kubera ko basambanye, kandi gusambana ni icyaha. Tuzakangurira ababyeyi bajye batoza abana ba bo kwifata kandi bakabereka ingaruka mbi zo kwishora mu busambanyi”

Abakora uburaya bari muri ayo mahugurwa na bo biyemeje gukora ubukangurambaga kuri bagenzi ba bo no ku bandi baturage muri rusange, kugira ngo bajye bayoboka uburyo bunyuranye bwabarinda ingaruka zo gutwara inda zitateguwe cyangwa bakarwara SIDA igihe bishoye mu busambanyi.

Umushinga HPA umaze guhugura abantu mu byiciro bitandukanye kuri gahunda zo kurwanya SIDA, ubuzima bw’imyororokere no kuboneza imbyaro. Umukozi w’uwo mushinga Denyse Mukarukundo avuga ko amaraporo abahuguwe batanga agaragaza ko ayo mahugurwa agenda atanga umusaruro haba kuri bo no ku bandi baturage muri rusange.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment