NYAGATARE- Amadini n’amatorero arasabwa kwigira no gufata urugero kuri ADEPR Paruwasi Rukomo muri gahunda yo gufatanya na Leta mu bikorwa bigamije iterambere.

Ibi ni ibyagarutsweho na Isaie Niyosenga ukuriye inama jyanama y’umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare, mu muganda wo kubaka ibyumba by’amashuri bashyigikira gahunda y’uburezi bw’imyaka cumi n’ibiri.

Hafatiwe urugero ku rwunge rw’amashuri rwa Rurenge ishuri ryubatswe n’itorero rya ADEPR, amadini n’amatorero muri rusange ngo akwiye kugaragaza imbaraga zayo mu kubaka igihugu.

Iki ni cyo cyashingiweho  mu gutegura umuganda ku ruhande rw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rukomo, kuko ngo basanga hakenewe uruhare rwabo mu gushyigikira uburezi. Ibi rero ngo nibyo bizatuma abanyarwanda bamenya ko itorero atari iryo kwigisha ijambo ry’Imana gusa, nk’uko bigarukwaho na Pastor Musabyimana Jafet umushumba w’itorero ADEPR Paruwasi Rukomo.

Mugisha Jacqueline umudamu wari witabiriye uyu muganda ubwo twamusanze aponda ciment, yavuze ko bo nk’abagore b’itorero rya ADEPR badakwiye kwicara mu rugo mu gihe hari ibikorwa nk’ibi byo kubaka igihugu, kuko ngo bizafasha abana babo kubona aho bigira.

Mu ijambo rye Isaie Niyosenga ukuriye inama jyanama y’umurenge wa Rukomo, yasabye amadini n’amatorero muri rusange kutigisha ijambo ry’Imana gusa. Avuga ko bakwiye gufatanya na Leta mu bikorwa bigamije amajyambere rusange, kuko ngo aribyo bizatuma baba abafatanyabikorwa beza.

Karangwa Kageruka umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rurenge rwubakirwaga ibyumba by’amashuri, we yashimye umugambi mwiza w’itorero ADEPR Paruwasi Rukomo, avuga ko ibi bibahaye imbaraga zo gutsinda neza kuko ibikorwa remezo nk’inyubako bizamura urwego rw’imitsindire y’abanyeshuri.

Umuganda wakozwe n’itorero ADEPR Paruwasi Rukomo, wahawe agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi magana arindwi, (700 000Frw) hakaba hapavomwaga ibyumba 3 by’amashuri, bigenewe imyaka ya 5 n’uwa 6 w’amashuli yisumbuye muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment