rwanda  kayonza,rwanda  World Vision and Handicap International,rwandapaternership,rwanda developing,rwanda people

Umuryango Handicap International urashima ubufatanye ifitanye n’umuryango World Vision mu guteza imbere imibereho y’abamugaye nk’uko bivugwa na Gateyihene Michel, umukozi wa Handicap International mu mushinga w’uburezi budaheza.

Wold Vision yahaye Handicap International amagare y’abamugaye agera 574 mu mwaka wa 2013 kugira ngo afashe abana bamugaye kugera ku mashuri, ndetse n’abantu bakuru bafite ubumuga babashe kwibeshaho mu buzima busanzwe nk’uko Gateyihene akomeza abivuga.

Ati “Hari abana babana n’ubumuga bari barabuze uburyo bwo kugera ku mashuri, ariko ayo magare yarabafashije”

Ayo magare yatanzwe mu turere dutanu tw’igihugu turimo aka Kayonza, Kamonyi, Rutsiro, Gasabo na Nyarugenge. Uretse ayo magare ngo World Vision yanatanze inkweto, imyenda yo kwambara n’imipira yo gukina kugira ngo bifashe abamugaye mu buryo bwose bushoboka.

Gateyihene avuga ko nibura abana 42 babana n’ubumuga bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda bari baravuye mu mashuri bayasubiyemo nyuma yo guhabwa amagare mu mwaka wa 2013. Yongeraho ko n’abantu bakuru bahawe amagare na bo byabafashije kugira uruhare mu buzima busanzwe bwa buri munsi nko kujya ahagaragara bagakora imyuga inyuranye.

Uretse ayo magare ababonye imyenda yatanzwe na World Vision na bon go babashije kwambara basa neza nk’uko Gateyihene abishimangira.

Hari gahunda yo kuzakomeza gufasha abamugaye buri mwaka binyuze muri ubwo bufatanye hagati ya World Vision na Handicap International. Umubare w’abamugaye bagenerwa ubufasha ngo uzajya uzamuka buhoro buhoro bitewe n’uko ubushobozi buzajya buboneka.

Abamugaye bishimira ubufasha bahabwa n’imiryango itera inkunga ababana n’ubumuga bagasaba ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga ku Banyarwanda bose, kugira ngo badakomeza guheza ababana n’ubumuga nk’uko bivugwa na Thomas Sadiki ubana n’ubumuga.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment