Guhagarika ubwandu bushya bwa SIDA mu bakora umwuga w’uburaya biracyari ikibazo

Ubushakashatsi bwakozwe n’umushinga FVA (Faith Victory Association) bugaragaza ko politiki yo guhagarika ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ifite imbogamizi ikomeye y’abakora umwuga w’uburaya kuko bahitamo kwandura cyangwa se kwanduza SIDA abaje babagana baba bifuza kwishyura amafaranga menshi ariko ntibakoreshe agakingirizo.

Uwo mushinga ukora muri gahunda zo kurwanya icyorezo cya SIDA ariko cyane cyane ukaba wibanda ku bantu bakora umwuga w’uburaya . Impamvu ari bo bibandaho ni uko ngo ari bo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa kwanduza SIDA kuko  umubare munini w’abantu bandura ubwandu bushya biturutse ku bakora umwuga w’uburaya nk’uko ubwo bushakashatsi bwakozwe bubigaragaza.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko hafi 51% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buboneka mu bakora umwuga w’uburaya.

Ni ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’igihugu bwibanda ku cyiciro cy’abakora umwuga w’uburaya kubera ko baba bafite abantu benshi babagana kandi batandukanye bityo bakaba bashobora kwanduza cyangwa se kwandura SIDA cyane ugereranyije n’ibindi byiciro by’abantu.

Ibyago byo kwandura no kwanduza SIDA byiyongera kuri bene abo bakora umwuga w’uburaya bitewe n’uko umukiriya uje ubagana abenshi muri bo ngo bamwakira uko abyifuza. Hari ababagana bemera gukoresha agakingirizo bakishyura macye, hakaba n’abandi babagana badashaka gukoresha agakingirizo bakishyura menshi.

Kimwe mu bibazo byabajijwe n’abakurikiranaga imurikwa ry’ubwo bushakashatsi ni ukumenya impamvu mu gukora ubwo bushakashatsi babajije abagore gusa kandi uburaya babukorana n’abagabo.

Basubijwe ko impamvu habajijwe abagore gusa ari ukubera ko abakora umwuga w’uburaya baba bafite ahantu baherereye hazwi ari abagore. Umuntu ubakeneye abashakira aho bkorera akababona ariko abagabo bo ngo ntibyoroshye kubabona kubera ko iyo bamaze kubonana n’abagore bicuruza bahita bigendera.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abakora umwuga w’uburaya bataba mu mijyi gusa, ahubwo ko no mu cyaro bahari. Igiteye impungenge kandi ngo ni uko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiyongera mu bice by’icyaro kurusha mu mijyi ndetse abakora uburaya mu cyaro bakaba badakunze kwigaragaza ahubwo bakabihisha bityo bakaba bashobora kwanduza abantu benshi.

Abakoze ubwo bushakashatsi barebye impamvu zitera uburaya basanga ku isonga haza ubukene. Indi mpamvu ngo ni ukubera ibibazo u Rwanda rwanyuzemo bituma imfubyi n’abapfakazi batishoboye bashakira ibisubizo mu kwigurisha.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere tumaze kumurikirwamo ibyavuye muri ubwo bushakashatsi. Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kurwanya SIDA mu karere ka Rutsiro ndetse no kubihuza, Bazimaziki Jean Bosco asanga igikwiye gukorwa kugira ngo ubwandu bushya buhagarare mu bakora umwuga w’uburaya cyane cyane mu bice by’icyaro, kubera ko bamwe bajyamo bavuga ko babiterwa n’ubukene, ari ukubigisha gukora imirimo ishobora kubabyarira inyungu kuruta uko babona igisubizo mu kwicuruza.

Ati : “Politiki y’igihugu ibateganyiriza ibikorwa bitandukanye birimo kubahugura, kubabumbira mu makoperative, gukora imishinga ibyara inyungu ndetse no kuborohereza kubona inguzanyo.”

Mu karere ka Rutsiro haboneka  gahunda zitandukanye zigamije guhangana n’icyo kibazo cy’ubwandu bushya mu bakora umwuga w’uburaya mu bice by’icyaro. Hari imirenge ine yabaruwemo abakora umwuga w’uburaya, iyo ikaba ari imirenge ya Kivumu, Gihango, Manihira n’umurenge wa Murunda.

Akarere gafatanyije n’imishinga itandukanye bahuguye abahagarariye abakora uburaya bo muri iyo mirenge, barangije bakora ibarura rigaragaza urutonde rw’abandi bafatanya na bo muri uwo mwuga utemewe mu Rwanda bakaba bateganya gukomeza kubashishikariza kuwuvamo no kubashakira ibindi bakora.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment