Gatsibo: Ubuyobozi burashima ihuriro ry’abafatanyabikorwa JADF

Habarurema Isaie Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burashimira Abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere ry’Akarere kuko babashije kubahiriza gahunda zabo, bukanabasaba kurushaho kuzubahiriza kugira ngo imihigo yahizwe n’Akarere ibashe kugerwaho.

Ibi ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo JADF ryabisabwe mu nama y’umunsi umwe bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere kuwa 30 Mata 2013, hagamijwe gusangira amakuru no kwihutisha ibikorwa abaterankunga baba baremeye gufashamo Akarere, nkuko byemezwa n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Habarurema Isaie ari nawe waruyoboye iyi nama.

Habarurema yagize ati:” Mu byukuri abafatanyabikorwa b’akarere kacu mu ngengo y’imali y’uyu mwaka twakoranye neza cyane kuko ibikorwa barrio bariyemeje guteramo inkunga Akarere byose barabikoze, turabashimira cyane”.

Ntakirutinka Fred ni perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gatsibo JAF, ubwo twaganiraga yadutangarije ko bishimiye cyane ibikorwa bamaze kugeraho ku rwego rw’iterambere ry’Akarere ka Gatsibo muri rusange.

Ubusanzwe Akarere ka Gatsibo gafite abafatanyabikorwa basaga 19, ariko abagira uruhare cyane mu bikorwa birebana n’iterambere ry’Akarere ngo ni umurango wagikirisitu utegamiye kuri Leta World Vision hamwe na Plan Rwanda.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment