Croix rouge y’u Rwanda mu karere ka Rubavu taliki ya 12 Gicurasi,2013 yizihiza isabukuru y’imyaka 50 yongeye gutekereza icyakorwa ngo ireke kubaho ishingiye ku nkunga igenerwa ahubwo ikomeze ibikorwa byayo kandi bihereye mu kwifasha.

Ubuyobozi bwa Croix Rouge buvuga ko imyaka 50 imaze igeze mu Rwanda igendera ku nkunga, ibi bikavuga ko inkunga zihagaze nayo itakongera gukora mu kandi ibikorwa byabo bifitiye akamaro benshi.

Dushime Derricks umuyobozi wa Croix Rouge mu karere ka Rubavu avuga ko kugendera ku nkunga bikwiye guhagarara hakarebwa ubundi buryo uyu muryango wagira ubushobozi bwo gukomeza gufasha imbabare, bikaba aribyo bikorwa byaranzwe n’icyumweru cyo kwizihiza isabukuru birimo kubakira abatishoboye.

Akarere ka Rubavu kakaba gashimira umuryango utabara imbabare Croix Rouge ibikorwa byo gutabara abahungabanyijwe n’ibiza muri aka karere, aho benshi banimuwe bakajyanwa gutuzwa ahandi. Umuryango Croix Rouge ukaba utarahagaritse gufasha abahungabanyijwe n’ibiza kuko n’ abimuwe hari abatishoboye uyu muryango wubakiye.

Dushime Derricks umuyobozi wa Croix Rouge mu karere ka Rubavu asanga kuba uyu muryango ugendera ku nkunga udashobora gukora ibikorwa byawo uko bikwiye kuko ugendera kubushobozi ugenerwa ariko ufite aho ukura ubushobozi wakora byinshi bituma abo ugeraho babaho neza.

Mu mpera z’umwaka wa 2012 ukaba washoboye kubakira imiryango 20 y’abatujwe Kanembwe ariko hakaba harasigaye abandi benshi batarubakirwa kandi babayeho nabi, kuburyo iyo haboneka ubushobozi bari kuba barubakiwe bose.

 

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment