Muri uyu mwaka wa 2013 kiliziya gaturika yise “umwaka w’ukwemera” aho abakirisitu bazirikana kukwemera kwabo ari nako basabira abataye uko kwemera, barasabwa gukora ingendo nyobokamana kugira ngo bahavane ingabire zitandukanye hamwe n’imbabazi z’ibyaha bakoze ibyo bita “indurugensiya”, nkuko kiliziya gaturika ibyemera ikanabyigisha.

Nkuko Padiri Innocent Buregeya, uyobora paruwasi katederari ya Kabgayi abivuga, ingendo nkizo abakirisitu bagomba kuzikora bagahaguruka aho batuye bakerekeza ahantu haba haremejwe na Kiliziya ko uhasuye ahakura ingabire, kuko bivugurura ububyutse n’igihango bafitanye n’Imana na Kiliziya.

Gusa nubwo abakirisitu basabwa gukora izo ngendo, hari n’abatazi impamvu z’izo ngendo kuko ntakindi kizikorwa mo uretse amasengesho nkuko basanzwe bayakora, ariko ntibibuze ko zitabirwa n’imbaga y’abantu benshi, aho amasantarari n’amaparuwasi bigenda bihana ibihe byo gusura aho hantu hatagatifu.

Abakirisitu gaturika barashishikarizwa gukora ingendo nyobokamana zibahesha indurugensiya

Bazilika nto ya Kabgayi iri muhasurwa cyane

Uretse i Kibeho mu karere ka Nyaruguru hafatwa nk’ahantu hatagatifu hakorerwa ingendo nyinshi ku rwego mpuzamahanga, muri diyosezi ya Kabgayi hari za kiliziya nazo zemejwe ko hakorerwa izo ngendo kubashaka ingabire n’Imbabazi by’Imana.

Muri izo kiliziya harimo bazilika nto ya kabgayi, kiliziya ya paruwasi ya Kanyanza, iya paruwasi ya kamonyi n’ahandi, bityo abadashoboye gukora ingendo za kure kuko zisaba igihe n’amikoro bakaba basabwa kuzikorera ahabehgereye.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment