A.M.U.R NYAGATARE

NYAGATARE-Ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi bunabubakamo icyizere cy’ejo hazaza ni bumwe mu bwatanzwe n’umuryango w’abaislam AMUR mu karere ka Nyagatare.

Ni kuri uyu wa 30 Mata,2013 nyuma yo gusura urwibutso rwa Genocide mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare. Igikorwa cyahujwe no koroza abarokotse Genocide batishoboye.

Ni gahunda yabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ku musigiti wa Rukomo, aba islam berekeza ku rwibutso rwa genocide ruri mu murenge wa Gatunda.

Aha ku bufatanye bw’abaislam n’andi matorero ya gikristu havugiwe isengesho ryo kwihanganisha imiryango yabuze ababo muri Jenocide yakorewe abatutsi.

Mu biganiro byatanzwe nyuma yo gusura uru rwibutso no kunamira abatutsi bazize Jenocide yo mu 1994, hashimangiwe ingingo yo guhumuriza abanyarwanda muri rusange no kubizeza ku nta genocide izongera kuba ukundi hashingiwe ku kuba inzego zose mu Rwanda zarahagurukiye kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda.

Bangumuvunyi Hussien wungirije umuyobozi w’abaislam mu ntara y’Uburasirazuba, yagaragaje ko icyizere cy’uko Jenocide itazongera mu Rwanda agishingiye ku kuba inzego zose mu gihugu zimakaza ubumwe bw’abagituye.

“Impamvu mbabwira ngo muhumure, uyu munsi dufite ubuyobozi bwiza, ingabo na polisi zihora zirimaso ziteguye kuba zahangana n’icyo ari cyo cyose cyaza gishaka kongera guhohotera umunyarwanda.”

Ku bindi Jenocide ngo ni ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bwateshutse ku nshingano nyamukuru yabwo yo kurengera abayoborwa, ikindi ngo ibikorwa nk’ibi byo kwibuka no gushyigikira abayirokotse bitegurwa hagamijwe gukumira Jenocide nk’uko bisobanurwa na Abdoullah Gatete Imam w’akarere ka Nyagatare.

Aha yavuze ko kwibuka ari ukubwira abaislam by’umwihariko ko Islam yanga ikibi ikanategeka abayoboke bayo kucyamagana.

“Niyo mpamvu dufata uyu mwanya kugira ngo abatarabikoze icyo gihe nan’uyu munsi bakomezze bumve ko Islam ibibuza ibiziririza…”

Nyuma yo korozwa itungo rigufi, Uwiragiye Solange Salim avuga ko iki gikorwa kimufasha kwigira nk’uko insaganyakatsiko y’uyu mwaka yo kwibuka Jenocide ibishimangira, nawe akaba kandi ahamya ko kuri we kwigira ari ibintu bishoboka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yahamije ko iri tungo rigufi yahawe rishobora kuzororoka rikanamugeza ku rinini.

Ikindi ngo kuri we kwigira ni ibintu bishoboka ahingiye ku kuba abona ko ubuyobozi bumwitayeho haba mu bufasha butandukanye n’ubujyanama mu buzima busanzwe.

Mu bundi butumwa bwatangiwe muri ibi biganiro,abaturage bakanguriwe gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide kugeza ubu cyakora ngo ikaba imaze kugabanuka ku buryo bushimishije nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano.

Ikindi cyagaragajwe mu buhamya ni uko icyizere cy’ejo hazaza ku barokotse genocide cyamaze kwiyongera babicyesha kwishyira hamwe baharanira kwigira.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment