Kamonyi : Abatuye Kigarama bishimiye iterambere bamaze kugeraho ku bufatanye n’abanyakoreya baje kuhaturaAbakorerabushake bo muri Koreya y’Amajyepfo bakorera umuryango KOICA, (Korea International Agency), batuye muri imwe mu midugudu y’akarere ka Kamonyi, barashimwa iterambere bamaze gufasha abaturage kugeraho, kuko babigisha uburyo bwo gukora baharanira inyungu.

Umudugudu wa Kigarama wo mu murenge wa Rugarika, ni umwe mu midugudu yo mu karere ka Kamonyi ituwemo n’abakorerabushake batanu b’abanyakoreya y’amajyepfo baje gufatanya n’ubuyobozi kwerekera abaturage uburyo bwo kugera ku iterambere.

Kuva mu mwaka wa 2009, aba  banyakoreya baje gutura Kigarama, bigishije abaturage imishinga ishobora kubabyarira inyungu. Jais-Ho, Park uzwi ku izina rya Thomas akaba akuriye itsinda ry’abakorerabushake batuye Kigarama, bigishije abaturage, ubuhinzi bw’ibihumyo, ubudozi no gukora ibihumyo, gukora iziko rya Rondereza n’ibindi.

Bamwe mu bagore  bize umushinga w’ubudozi, ubu bakaba bibumbiye muri Koperative idoda imyenda ikanakora ibitege ; barishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha inkunga n’ubufatanye bw’abo bakorerabushake.

Musengimana Flavia, ukuriye itsinda ry’abadozi, uvuga ko bamaze umwaka wa 2011 biga kudoda ari abagore 35 batuye Kigarama. Abanyakoreya ngo babafashije kubona ibikoresho no kubashakira abarimu, barangije kwiga babaha imashini n’inzu yo gukoreramo none bamaze gutera imbere.

Aba bagore batangaza ko abo bakorerabushake badahwema kubaba hafi mu kazi bakora, kuko babagira inama. Akazi k’ubudozi kabafashije kwinjiza amafaranga mu ngo za bo ; ngo nko mu kwezi buri wese abasha kwinjiza byibura amafaranga ibihumbi 45 (45.000frw).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika, Rukimbira Emmanuel atangaza ko abo bakorera bushake baje kunganira ubuyobozi muri gahunda z’iterambere ry’uwo muudugudu usanzwe ari umwe mu y’icyitegererezo mu karere, maze bakabafasha guhindura imyumvire y’abaturage kuko babatoza kugera ku iterambere babikuye mu maboko ya bo.

Aragira ati « abakorerabushake b’abanyakoreya bigishije abaturage kumenya kwiteza imbere bakoresheje imbaraga za bo, bakamenya kubahiriza igihe, wenda ibikeneye amafaranga bakayahabwa ariko babanje gukoresha amaboko ya bo ».

Uretse uyu mudugudu wa Kigarama, abakorerabushake b’abanyakoreya batuye mu yindi midugudu ibiri yo mu karere ka Kamonyi, ariyo : Gihogwe ho mu murenge wa Musambira na Mushimba ho muri Gacurabwenge. Bahakorera imishinga ijyanye n’iby’abaturage bakeneye nk’ubuhinzi, amashuri,  Ivuriro n’ibindi.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment