m_YOUNG GENERATION YATEYE INKUNGA UMUCYECURU WACITSE KU ICUMU

NYAGATARE-Mu Murenge wa Mimuli Akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’abaturage b’uwo Murenge, umuryango w’urubyiruko rwo mu muryango Young generation wubakiye umukecuru wacitse kw’icumu banamworoza itungo rigufi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuri yongeye gusaba abaturage ko bazajya baba hafi y’abacitse ku icumu bitari gusa mu gihe cy’icyunamo.

Bafatanyije n’abaturage, umuryango w’urubyiruko young generation wubakiye umucyecuru MUKARUTABANA SAVERINA wacitse kw’icumu  wo mu Kagari ka Bibare, aho  bamusaniye igikoni ndetse n’inzu abamo, baramusakarira, bamukorera akarima k’igikoni; bamuha ibikoresho byo munzu birimo ibiribwa, ibikoresho by’ishuri by’abana arera ndetse banamworoza itungo rigufi byose bihabwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600.


YOUNG GENERATION YATEYE INKUNGA UMUCYECURU WACITSE KU ICUMU1Umukecuru Mukarutabana Saverina yaboneyeho gushimira  abamuteye inkunga, abasaba ko bajya bagena umwanya bakagaruka kujya bamusura.

Ati “Ndashimira cyane urubyiruko nkuru rutekereza igikorwa cy’indashyikirwa rukaba rwaje kumfasha. Imana izabongerere, ariko ndabasaba no kujya mumba hafi mubuzima bwanjye bwa burimunsi.”

Kuri iki cyifuzo cyo kujya basura  uyu mukecuru, umuyobozi w’umuryango Young generation, Ngabonziza Dan yatangaje ko ari gahunda bafite yo kujya bamusura ngo barebe niba har’icyo yiyunguye kugeza ageze ku kigero cyo kuba nawe yafasha abandi.

Uretse kubakira umucyecuru MUKARUTABANA SAVERINA, ishyirahamwe ry’abatwara abantu n’ibintu kuri Moto mu Murenge wa Mimuri rizwi kw’izina rya EJO HEZA nabo bagabiye inka Mukamusoni Stephaniya nawe mu rwego rwo kugirango abone ifumbire n’amata.

Uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse kw’icumu IBUKA mu Murenge wa Mimuri, Bimenyimana Jean Damascene yashimye ikikorwa bitandukanye byakozwe muri iki gihe cy’icyunamo asaba ko mu minsi 100 icyunamo kimara abaturage bajya bakomeza kuba hafi y’abacitse kw’icumu birinda amagambo abasesereza cyangwa ikindi cyabahungabanya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mimuri MUYANGO Emmanuel yashimye abaterankunga banyuranye bakoze ibikorwa bikomeye mu gihe cy’icyunamo, harimo abanyamadini,abikorera n’abandi.

Yasabye abaturage muri rusange kwima amatwi abapfobya Jenocide bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga kuri internet bagaharanira ko ibimaze kugerwaho bitasubira inyuma.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment