Rutsiro : Abaturage barakangurirwa gucunga no gufata neza ibikorwa by’amazi begerejwe

Abakangurambaga bakora muri porogaramu y’igihugu y’amazi meza n’ibikorwa by’isukura mu cyaro (PNEAR)bakorera mu karere ka Rutsiro barakangurira abaturage begerejwe ibyo bikorwa kubifata neza, bakaba basabwa kubigira ibyabo, birinda kubyangiza kugira ngo bizabashe kuramba.

Abo bakangurambaga barazenguruka mu mirenge yubatswemo imiyoboro y’amazi meza, bakaba bagenda bakangurira abaturage gufata neza ibyo bikorwa kuko byagaragaye ko mu gihe cyatambutse bashyikirizwaga ibikorwa by’amazi ariko ntibasobanurirwe uruhare rwabo mu kubicunga no kubifata neza bigatuma babyangiza bigasaza vuba.

Ibikorwa by’amazi abaturage bo mu karere ka Rutsiro basabwa gufata neza byubatswe na PNEAR bikubiye mu miyoboro y’amazi ine iherereye mu mirenge itandukanye. Hari umuyoboro wa  Rusororo unyura mu tugari dutatu two mu murenge wa Mushubati ukaba ufite uburebure bwa kilometero icyenda.

Mu yindi miyoboro, harimo umuyoboro w’amazi unyura mu mirenge ya Mushubati, Gihango na Manihira. Hari umuyoboro wa gatatu unyura mu mirenge ya Murunda na Ruhango, umuyoboro wa kane wo ukaba unyura mu murenge wa Rusebeya ukagera no mu murenge wa Sovu mu karere ka Ngororero.

Kugira ngo babashe gucunga no gufata neza ibyo bikorwa by’amazi meza begerejwe, abaturage bashyizeho komite muri buri mudugudu ishinzwe kugenzura ivomo riherereye muri uwo mudugudu. Bashyizeho kandi n’amasaha azwi yo kuvoma mu gitondo na nimugoroba, noneho andi masaha iriba rikaba rifunze.

Icyakora ibi bamwe mu baturage babibona nk’imbogamizi kuko bashobora gukenera amazi muri ya masaha batemerewe kuvoma.

Perezida w’amakomite y’amavomo ku muyoboro wa Rusororo,  Nzabirinda Jean Claude avuga ko kuba barashyizeho amasaha yo kuvoma ari mu rwego rwo kwirinda ko amazi yamara umunsi wose afunguye kuko byatuma yangirika. Mu gihe kandi ngo haramuka hagize ukenera amazi mu masaha adasanzwe yo kuvoma, ngo ashobora kwegera ushinzwe kuyacunga akaza akamufungurira kuko abenshi mu bahawe izo nshingano bagiye batuye hafi y’iriba.

Rutsiro : Abaturage barakangurirwa gucunga no gufata neza ibikorwa by’amazi begerejwe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Patrick yasabye abaturage kureka imyumvire yo kuvuga ngo ni amazi ya leta ahubwo bakumva ko ari ayabo bityo bakirinda kuyangiza batwara ibikoresho byubatse amavomo ndetse no mu gihe basanze ameneka bakayafunga cyangwa se bakamenyesha abashinzwe kuyacunga.

Ku kibazo cy’abandi baturage bo mu karere ka Rutsiro bataragerwaho n’amazi meza, umuyobozi  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline yavuze ko gahunda yo kwegereza amazi meza abaturage ikomeje. Hari imiyoboro ikorwa na EWSA hakaba n’indi ikorwa n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo nka World Vision.

Umushinga wa PNEAR ukorera mu turere tune tw’intara y’amajyaruguru no mu turere dutatu two mu ntara y’iburengerazuba ari two Nyamasheke, Karongi na Rutsiro.

Bibanda ku bikorwa byo gukwirakwiza amazi meza mu baturage, bagakora n’ubukangurambaga kugira ngo abaturage basobanukirwe uruhare rwabo mu gucunga neza ibikorwa by’amazi.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment