Abanyeshuli b’abagenerwabikorwa b’umushinga Rw 722 ukorera mu itorero ry’abangilikani muri Paruwasi ya Hanika tariki 3/04/2013 basukuye urwibutso rwa jenoside rwa Kavumu rwubatse mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza banasiga banaruteyeho indabo nshya zisimbura izari zishaje.

 

Abo bagenerwabikorwa b’umushinga Rw 722 bakubuye urwibutso batema ibihuru Urwibutso rwa jenoside rwa Kavumubyari birukikije ndetse basiga bateye n’indabo zisimbura izari zishaje.

Umwe muri abo bagenerwabikorwa witwa Nsanzabera Damien yavuze ko igikorwa bakoze gihesha agaciro inzirakarengane zishyinguye muri urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Kavumu.

Abagenerwabikorwa b’umushinga Rw 722 mu gikorwa cy’isukuKu bwe yasobanuye ko urwibutso rugomba guhorana isuku ngo kuko rubitse imibiri y’abantu bari ingirakamaro mu muryango nyarwanda ariko ubuzima bwabo bakabwamburwa babaziza uko bavutse kandi muri bo ntawabihisemo.

Umushinga Rw 722 ufasha abanyeshuli biga mu mashuli y’imyuga n’ayisumbuye bagera kuri 256 bakomoka mu miryango ikennye ukabaha ibikoresho n’amafaranga y’ishuli nk’uko umuyobozi wawo abivuga.


 

 

 

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment