Nyamata : Sosiyete sivile mu biganiro byo kureba ibibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo

Abaturage bishimiye ibiganiro

Abagize Ihuriro rigamije ubufatanye bwa za Sosiyete sivile (Plate- Forme de Societe Civile) ku rwego rw’igihugu bagiranye ibiganiro n’abagize inzego zitandukanye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, ku bibazo bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo imwe n’imwe uwo murenge wiyemeje kugeraho.

Mu biganiro abakozi ba plate-forme ya societe civile bagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye amadini, abikorera, inzego z’bagore n’urubyiruko bagaragaje ko ikibazo cy’amasambu adahingwa mu murenge wa Nyamata ari kimwe mu bituma gahunda yo guhuza ubutaka hitabwa ku gihingwa cyatoraranyijwe itagerwaho muri uwo murenge.

Iki kibazo basanze ari inzitizi ikomeye mu ihuzwa ry’ubutaka nk’uko byemezwa na Sekamana Pierre umwe mubaturage bahatuye bitabiriye ibyo biganiro.

Nyamata : Sosiyete sivile mu biganiro byo kureba ibibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata Gashumba Jacques

Yagize ati “ hari abafite amasambu bataboneka ngo babe baganira n’abatuye mu midugudu ku mihigo y’igihingwa kiba cyaratoranyijwe, bityo ugasanga amasambu amwe arahinzwe ay’abo bataboneka agasigara ari ibigunda bikanateza ibindi bibazo”.

Abo baturage bavuga ko kandi ibyo bihuru byabaye indiri y’abanywarumogi ndetse n’abagizi ba nabi, kuburyo hazamo n’inyamaswa zarya abaturage cyangwa amatungo yabo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamata na bwo bushima ibitekerezo byatangiwe muri icyo kiganiro nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata Gashumba Jacques abivuga.

Ati “ tugiye guhagurukira ikibazo cy’ayo masambu bene yo baboneke cyangwa bayatize ababishoboye kugira ngo abyazwe umusaruro, aho gukomeza kuba ibihuru bigatuma umuhigo wo guhuza ubutaka hitabwa ku gihingwa cyatoranyijwe utagerweho”.

Gashumba avuga ko bafashe gahunda yo kuzajya bahamagara bamwe mubaguze ibyo bibanza kuza kubihingamo bitaba ibyo bakabyihera ababishaka bakabibyaza umusaruro.

Umukozi wa Plate-forme ya societe civile Tatien Munyaneza yasobanuye ko ibiganiro nk’ibi ari umwanya ukwiye utuma abaturage bumva uruhare rwabo mu kunoza imihigo yabo.

“ ni n’umwanya wo gusuzuma inzitizi zagaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mihigo. Ikindi imyanzuro ivuye muri ibyo biganiro iroroha kuyishyira mu bikorwa kuko iba yafatiwe hagati y’umuyobozi n’umuturage kandi bayivugaho rumwe”.

Ibi biganiro bimaze gutangwa mu turere twa Nyamasheke na Gisagara, mu karere ka Bugesera byakorewe mu murenge wa Rweru na Nyamata ariko bikazakomeza no mu tundi turere.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment