Handicap International irashaka ko abazaterwa inkunga na yo bazagira uruhare mu kwifatira ibyemezo

Umushinga w’Iterambere Ridaheza w’Umuryango Mpuzamahanga “Handicap International” ukorera mu karere ka Nyamasheke watangije gahunda yo kugira ngo abatishoboye bazaterwa inkunga n’uyu mushinga bazabashe kuba ari bo baba nyambere mu kwifatira ibyemezo by’ibyo bakeneye.

Iyi gahunda ikaba yatangiriye mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’uyu Mushinga w’Iterambere Ridaheza yateranye kuri uyu wa kane, tariki ya 25/04/2013, ihuje abafite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ndetse n’abafatanyabikorwa b’uyu mushinga.

Umushinga w’Iterambere Ridaheza wa Handicap International  uteganya gukorana n’amatsinda y’abatishoboye kurusha abandi bo mu karere ka Nyamasheke bagera ku 59.884. Aba baturage bakaba bagize 17% by’abaturage b’akarere ka Nyamasheke.

Uyu mushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uteganya gukoresha ama-Euro ([amafaranga] akoreshwa ku mugabane w’Uburayi) 800.000, angana n’amanyarwanda agera kuri miliyoni 680.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’uyu mushinga n’abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge igize akarere ka Nyamasheke, hunguranywe ibitekerezo bigamije kureba no kumenya abantu batishoboye koko bakeneye guterwa inkunga ndetse n’uburyo mu gihe bazaba bamaze kugaragazwa neza, bazagira uruhare mu kwifatira ibyemezo by’ibyo bakeneye kugira ngo na bo babashe kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Umushinga w’Iterambere Ridaheza mu karere ka Nyamasheke, Nkurunziza Alphonse yatangaje ko iyi nama igamije kurebera hamwe uko abatishoboye bashobora kugira uruhare mu gufata ibyemezo kandi bakagira uruhare mu gutanga ibitekerezo bijyanye n’ibyo bifuza guteramo imbere.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga butangaza ko mu gihe bufatanyije n’abakozi b’umurenge bashinzwe imibereho myiza y’abaturage bazabasha kumenya abatishoboye nyabo kuko aba bakozi ari bo babana na bo umunsi ku munsi kandi gukorana n’aba bakozi bikaba bizashoboza uyu mushinga kugera ku ntego zawo.

Uyu mushinga w’Iterambere Ridaheza ugamije gukangura ibitekerezo by’amatsinda y’abatishoboye kurusha abandi ku buryo bagira uruhare mu kwifatira ibyemezo kandi mbere yo guterwa inkunga, bakabanza kwerekana aho bahagaze n’aho bifuza kugera.

Biteganyijwe ko abaturage batishoboye kurusha abandi bo mu karere ka Nyamasheke bakunze kubarizwa mu matsinda atandukanye, mu gihe bazaba bamaze kwinjira muri iyi gahunda y’iterambere ridaheza batazongera kwiyitirira aya matsinda kuko bazaba bahawe urufunguzo rwo kugira ngo babashe kwifasha.

Icyiciro cya mbere cy’uyu Mushinga w’Iterambere Ridaheza kizamara imyaka itatu ariko kikaba gishobora gukurikirwa n’ibindi byiciro bishimangira iterambere ry’aba baturage batsihoboye kurusha bandi mu gihe baba bamaze kumva neza ko ari bo ba mbere mu kwifatira ibyemezo by’iterambere ryabo kandi bakagira uruhare mu bibakorerwa.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment