Care International igiye kongeraUbwo umuryango Care International wasuraga urwibutso rwa Murambi ruri mu karere ka Nyamagabe tariki ya 11/04/2013, watangaje ko uteganya kunoza gahunda zigamije guteza imbere abacitse ku icumu rya jenoside.

Nduwamariya Jeannette ushinzwe itumanaho muri Care International mu Rwanda yavuze ko gusura uru rwibutso bituma abakozi barushaho gutekereza kuri jenoside yakorewe abatutsi, ibyo bikabafasha no kunoza ibikorwa bigamije guteza imbere abayirokotse hagamijwe kwigira.

Nduwamariya agira ati: “Ni ukuvuga ngo mu ngamba dufata turashyiramo ingamba zo kureba ibikorwa twakora by’umwihariko dukorana n’abacitse ku icumu hagamijwe kwigira nk’uko biri mu nsanganyamatsiko”.

Gusura inzibutso za jenoside ngo ni bumwe mu buryo bushobora gufasha kuzirikana amateka no guharanira ko jenoside itazongera kubaho hamwe no kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Nduwamungu yagize ati: “Gusura urwibutso bifite irindi somo bitanga ku muntu uwo ariwe wese urusuye. Urongera ugahita wisubiza muri cya gihe, ukishyira mu mwanya wa wa muntu wishwe urw’agashinyaguro. Turabona rwose ari igihe gikomeye kandi ari umwanya mwiza twabonye uno mu nsi”.

Nyuma yo gusura icyumba kigaragaza amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, n’ibimenyetso bigaragaza uburyo jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa kimwe n’uko yahagaritswe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, abakozi ba Care International basuye ibyumba birimo imibiri igaragaza uburyo abazize jenoside bishwe urw’agashinyaguro.

Abakozi ba Care International bunamiye inzirakarengane ndetse banashyira indabo ku mva zirimo imibiri isaga ibihumbi 18  izishyinguyemo.

Urwibutso rwa jenoside rwa Murambi basuye, ruherereye mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo rukaba ari rumwe muziteganyijwe gushyirwa mu murage w’isi.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment