Imishinga yigenga igamije iterambere irasabwa gukora ibikorwa biramba, ku buryo byakomeza kugirira akamaro abaturage na nyuma y’uko gahunda z’iyo miryango zaba zarangiye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibi bikaba ari ibyatangajwe na Pasiteri Rutikanga Gabriel perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 02/04/2013 ubwo hasozwaga ukwezi k’umugore mu murenge wa Nkotsi ho muri Musanze.

Abatuye uyu murenge bavuga ko urugero rw’ihohoterwa rwagabanutse cyane mu murenge wabo, bitewe n’ubukangurambaga hamwe n’ibiganiro bihoraho, byigisha imiryango ibibi by’amakimbirane, n’uko yakwirindwa byatanzwe n’umushinga ADTS.

Aba baturage bavugMusanze – Imishinga igamijea kandi ko bamaze kugera kuri byinshi babinyujije mu kwikemurira amakimbirana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango, babikesha ubukangurambaga bw’ishyirahamwe butahwembye kubageraho, none ikigero cyo guhashya ihohoterwa cyaragabanutse kiva kuri 60% kugera kuri 80%.

Umwe mu bahohoterwaga yavuze ko nta mahoro yagiraga mu rugo, ndetse akarangwa n’ipfunwe ntabe yaseruka mu bandi, ariko ubu ngo amahoro arahinda iwe, ndetse n’umunezero ni wose. Ibi kandi ngo byatumye batera imbere mu buryo bugaragara.

Niyonsenga Glisserie , umuhuzabikorwa w’ umushinga ADTS wagize uruhare mu gukora ubukangurambaga mu baturage, yavuze ko kubera ibikora bafite muri Musanze kuva mu 2005, bahisemo kwegera abahatuye uyu munsi, ngo bareho aho bageze mu kubaka ingo z’amahoro gukangurira abantu kwirinda amakimbirane yo mu ngo n’ibindi.

Pasiteri Rutikanga Gabriel perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Musanze , yasabye abafatanyabikorwa gukora ibikorwa birambye, bizagirira akamaro abantu mu gihe kirekire.

“icyo nasaba abafatanyabikora ni ugukora ibikorwa birambye, kuburyo n’iyo baba batagikorera muri aka karere ibikorwa byiza bakoze byazakomeza”.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment