m_KUBAKIRA UMUCIKACUMU NGO NI UKUMUFASHA KWIGIRANYAGATARE-Umuganda wahawe agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 510 500Frw, niwo wakozwe n’abayislam bo mu karere ka Nyagatare mu kubakira utishoboye wacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Bampoyiki Gatete Abdullah Imam w’akarere ka Nyagatare yemeza ko biri muri gahunda yo gufasha abatishoboye kwigira, naho Kubwa Sliver Buboneka umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matimba avuga ko kubufatanye bwabo, iyi nzu itagomba kurenza igihe cyo kwibuka abazize jenocide yakorewe abatutsi itaruzura.

Uyu muganda wakozwe n’abayislam bo muri zone A igizwe n’imisigiti ya Kagitumba, Nyabwishongwezi, Matimba, Ntoma na Kabeza, ngo bawutekerejeho muri gahunda yo gufasha abatishoboye kwigira cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka abatutsi bazize jenocide yo muri Mata 1994.

Muri uyu muganda Bampoyiki Gatete Abdullah Imam w’akarere ka Nyagatare, yatangaje ko biri no muri gahunda ya Islam yo kwigisha umuco wo gukundana no gukunda igihugu muri rusange.

Ngabonziza Saidi ni we mugenerwabikorwa w’uyu muganda wakozwe. Avuga ko ntabushobozi yari afite bwo kuziyubakira.

Ati “Ndashima cyane igikorwa cy’ubugiraneza nakorewe nabayisilamu. Ntibyari byoroshye kuba natekereza kwiyubakira inzu nkiyi.”

Nyuma rero ngo yo kwemererwa amabati n’umuryango AVEGA, byasabaga ubundi bufasha bwo kumuzamurira inzu, akaba ashima ubu bufasha yari ategereje.

Kubwa Silver Ruboneka umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matimba, nawe yashimye abayislam batekereje kubakira Ngabonziza Saidi, yongeraho ko iyi nzu igomba kuzura mu gihe cya vuba.

Ngabonziza Saidi warokotse genocide yakorewe abatutsi mu 1994, abarizwa mu mudugudu wa Ntoma mu kagali ka Bwera ho mu murenge wa Matimba akarere ka Nyagatare.

Mu mwaka wa 1994, ababyeyi be bari batuye I Kigali ku muhima, nyuma y’uko bitaba Imana avanwayo n’umugiraneza witwa Kasiyane Sabiti. Ubufasha bwo kubakirwa iyi nzu bwahujwe no kumworoza, aho yahawe ihene ihaka.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment