m_01 Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko Kiliziya Gatolika ifitiye akamaro kanini abaturage bo muri ako karere kubera ibikorwa byiza by’iterambere, bizamura imibereho myiza yabo, idahwema kubageza ho.

Sembagare Samuel yatangaje ibi ubwo, tariki ya 04/04/2013, CARITAS Rwanda ikorera muri Diyosezi Gatolika ya Rihengeri, yagabiraga inka imiryango 18 itishoboye irimo ababana n’ubwandu bwa SIDA, ituruka mu mireye ya Cyanika na Gahunga, mu karere ka Burera.

Uyu muyobozi avuga ko Kiliziya Gatolika itareba ibitunga Roho gusa ngo ahubwo ireba n’ibitunga umubiri.

Agira ati “…dushima iki gikorwa cyiza. Kubera ko Kiliziya Gatolika ntabwo bareba Roho gusa, bareba n’umubiri. Ni ukuvuga ngo umuntu uragabirwa inka uyu munsi, akayorora neza, azanywa amata abone ifumbire, agire ubuzima bwiza…noneho na Roho iture mu mubiri muzima.”

Mu karere ka Burera, Kiliziya Gatolika imaze kuhakora ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage. Usibye ibigo by’amashuri bitandukanye, yubatse n’ikigo nderabuzima cya Ndongozi giherereye mu murenge wa Cyeru.

Kiliziya Gatolika kandi ifasha abantu batandukanye batishoboye bo mu karere ka Burera barimo abafite uburwayi bw’igituntu ndetse n’ababana n’ubwandu bwa SIDA.

Amakoperative 36 y’ababana n’ubwandu bwa SIDA, agizwe n’imiryango 720, aturuka mu mirenge Gahunga, Rugarama, Cyanika, Kinoni, Kinyababa na Kagogo, yose azagabirwa inka zigera ku 108 na CARITAS Rwanda, Diyosezi ya Ruhengeri.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment