Abapfakazi ba jenoside 29 batuye umudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge, bashyikirijwe ihene kuri uyu wa gatatu tariki 24/4/2013, n’umuryango Catholic Relief Services, mu rwego rwo kubasura no kubafata mu mugongo.

Buri muryango wahawe ihene ebyiri zo korora. Abakozi ba CRS bari bahagarariye icyo gikorwa, bakaba batangaza ko ayo matungo azafasha iyo miryango kwiteza imbere ku buryo burambye. Ngo bakaba bKamonyi: CRS yahaye ihene abapfakazi ba jenoside bo mu mudugudu wa Nyamugariarahisemo  kubasura mu gihe cyo kwibuka jenoside, kugira ngo babihanganishe kandi babafashe kwigira.

Abahawe ayo matungo bashimiye Umuryango CRS wahisemo kuza kwifatanya na bo muri iki gihe cyo kwibuka. Bavuga ko kuva mu mwaka wa 2001 batujwe muri uwo mudugudu, ari ubwa mbere babonye abantu baza kubafata mu mugongo mu gihe cyo kwibuka.

Uwitwa Josee, avuga ko imyinshi mu miryango ituye uwo mudugudu nta tungo yagiraga, ihene bahawe zikaba zigiye kubafasha kwiteza imbere kuko zitarushya kuragira kandi zororoka vuba.

Uhagarariye abacitse ku icumu batuye umudugudu wa Nyamugari, Ndahayo Frederic, ahamya  ko amatungo ahawe  abapfakazi, agiye guhindura imibereho ya bo. Ngo azabafasha kubona ifumbire y’akarima k’igikoni, yororoke bajye bagurisha azazikomokaho , bityo babone amafaranga yo kugura ibyo bakeneye mu ngo za bo.

Alfred Rushirabwoba, Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Nyamugari, avuga ko mu buzima busanzwe, imiryango ituye umudugudu wa Nyamugari ifite imibereho itari myiza, kuko igizwe n’abakecuru b’incike ndetse n’abafite ubumuga cyangwa indwara zidakira batewe na jenoside.

Arashima Umuryango CRS ubateye inkunga y’umushinga w’ubworozi bw’amatungo magufi, kuko bibafasha kugera ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wo kwigira. Ngo ubuyobozi bw’umurenge na bwo bwiteguye kubashyikiriza inkunga bagenewe na FARG yo gutangiza umushinga w’ubucuruzi bw’imyaka. ku bafite intege nke, bakaba bahabwa inkunga y’ingoboka.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment