m_UntitledUbwo abakozi 40 b’ikigo NPD-COTRACO basuraga abacitse ku icumu rya jenoside bo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe tariki 12/04/2013, babashyikirije bimwe mu bikoresho byo gusana amazu yabo dore ko bari bahangayikishijwe n’uko yatangiye gusenyuka.

Abakozi ba NPD-COTRACO babanje gushyira indabo ku mva no kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa jenoside rwa Kaduha, ubundi bashyikiriza abacitse ku icumu imifuka 50 ya sima  yo gusana amazu icumi ndetse n’ibikombe 20 by’irangi ryo gusiga ku mabati.

Harera James ushinzwe imicungire y’abakozi muri NPD-COTRACO yatangaje ko n’ubwo ikigo cyabo giharanira inyungu ariko ngo kitakwiyibagiza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nk’abanyarwanda bazi ko yabayeho.

Harera aragira ati: “Ni company y’inyarwanda ikorera mu Rwanda kandi izi ibibazo abanyarwanda banyuzemo. Mu nyungu tuba twakoze, mu mishahara tuba twahembwe niyo mpamvu twigomwa tukavuga tuti reka tugere hariya tureke gutegereza igihe leta izagirayo kuko ni mu banyarwanda bagenzi bacu bafite ibibazo turebe uko twabafasha”.

Aya mazu yubakiwe abacitse ku icumu mu myaka ya 1996 na 1997 kuri ubu ngo ameze nabi. Ku mazu 150, atatu yamaze gusenyuka burundu, agera kuri 21 yamaze gusanwa ku nkunga y’akarere naho asigaye ngo akaba akeneye gusanwa byihutirwa nk’uko byemezwa n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaduha, Mudateba Jean d’Amour.

Abacitse ku icumu batoranijwe ngo bahabwe iyi nkunga bishimiye iki gikorwa bavuga ko kibagaragariza urukundo, kuko ngo kubona abantu bakora urugendo rurerure baje kubafata mu mugongo byerekana intera nziza u Rwanda rugezeho mu kwiyubaka.

Abakozi ba NPD-COTRACO ngo babaye aba 3 mu kubasura mu myaka 19 ishize, baharangiwe na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment