m_01Umushinga Women for Women woroje ihene 50 zitanga umukamo bamwe mu bagore ukorana na bo. Abagore borojwe izo hene ni 25 batoranyijwe mu bandi nk’abatishoboye ariko babashije kwitwara neza mu masomo anyuranye bigishwa n’uwo mushinga. Buri mugore muri abo borojwe yahawe ihene ebyiri.

Abo twaganiriye bavuze ko izo hene biteguye kuzibyaza umusaruro ku buryo bazagera ku rwego rwo kuziturira bagenzi ba bo, ariko by’umwihariko zikazabafasha guhashya ikibazo cy’imirire mibi, nk’uko twabitangarijwe na Nyirakayobe Dimitrie, umwe mu borojwe izo hene.

Yongeraho ko izo hene zizabavana mu bukene kuko zizabaha ifumbire bakabasha kweza cyane, ndetse zikanabaha amata bazifashisha muri gahunda yo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi harimo n’iya Bwaki.

Hari abantu bakeka ko amata y’ihene adakwiye kunyobwa nk’uko bamwe mu bazihawe babyivugiye. Iyo myumvire ngo ntikwiye kuko amata y’ihene agira intungamubiri nyinshi ugereranyije n’ay’inka, dore ko anifashishwa nk’umuti wo kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi, akanifashishwa n’abarwayi ba SIDA batakaje abasirikari b’umubiri ku buryo bukabije, nk’uko Karuranga Innocent worora ihene zitanga umukamo abivuga.

Ihene itanga umukamo iyo yariye neza ngo ishobora gutanga umukamo uri hagati ya litiro enye n’eshanu ku munsi. Ariko ibyo ngo bishoboka iyo ihene yahawe ubwatsi buhagije, igahabwa imyunyu n’amazi ahagije nk’uko Karuranga akomeza abivuga. Yongeraho ko ku muntu udafite ubushobozi bwo kuyibonera ibiribwa bihagije imuha litiro ziri hagati y’ebyiri n’eshatu.

Umuyobozi wa Women for Women ku rwego rw’igihugu, Kayitesi Antonina yasabye aborojwe izo hene kuzifata neza kugira ngo zizabagirire akamaro zinakagirire n’abagore bose bafashwa n’uwo mushinga. Yongeyeho ko n’ubwo hari byinshi uwo mushinga wagejeje ku bagore wakoranye na bo birimo kubigisha kwizigama, kuboneza urubyaro no kugira isuku, gahunda ndende kugira ngo umugore wo mu cyaro agire ubuzima bwiza.

Yijeje abahawe ihene ko zizakurikiranwa zinavurwe mu gihe kingana n’amezi atandatu, nyuma y’icyo gihe ba nyirazo bakazatangira kuzitaho ubwabo.

Ihene zitanga umukamo ngo zivanwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Bitewe n’uko hifashishwa ubwikorezi bunyuranye burimo indege n’imodoka kugira ngo zigere mu Rwanda, ihene imwe igera mu Rwanda ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 400 nk’uko Karuranga yabidutangarije.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment