Handicap International irasaba Leta kongera uruhare rwayo mu kwita ku bamugaye

Umuryango mpuzamahanga uharanira inyungu z’abafite ubumuga (Handcap International ) urasaba leta n’abanyarwanda muri rusanga kongera uruhare rwabo ku kwita ku bafite ubumuga kuko imwe mu mishinga yabitagaho ishobora kuzahagarara.
Ibi uyu muryango ukaba ubitangaje nyuma yo guhugura ku marenga, abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bo mu karere ka Muhanga, Gasabo, Kamonyi na Rutsiro bagera kuri 50.
Mugisha Jacques; umukozi w’uyu muryango atangaza ko nubwo imiryango itandukanye irimo na Handcap international yita ku bamugaye ngo hakenewe uruhare runini rwa leta mu kuzamura imibereho y’abamugaye kuko kugeza ubu abari gufashwa ari bake ugereranije n’abagakwiye gufashwa.
Mugisha akomeza avuga ko mu cyaro ahanini hakiri abana n’abandi bamugaye bateranwa kuko imiryango yabo itarumva ko bakwiye kujya ahagaragara ngo babe bafatwa kimwe n’abandi bantu badafite ubumuga.
Bakaba basaba ko Leta by’umwihariko yajya ishakisha aba bamugaye bagifite ubumuga kuko imiryango nk’iyi akenshi atabasha kumenya buri muturage uri mu mudugudu n’ikibazo afite ariko ngo leta yo ibifitiye ubushobozi buhagije.
Abaturwanda nabo basabwa kuba ijisho ry’abamugaye badafite kivurira bari mu midugudu by’umwigariko mu biturage imiryango itandukanye ibitaho idashobora kugera.
Mugisha akomeza avuga ko leta ndetse n’abaturarwanda bakwiye kumenya ko iyi mishinga cyane cyane iyo mu mahanga ishobora kuzarangira igihe icyo aricyo cyose bityo rero ngo byakabaye byiza hafashwe izindi ngamba.
Ati: “imishinga ifasha abamugaye ishobora kurangira isaha n’isaha nirangira bizagenda gute hatarafatwa ingamba zimbitse zo kubafasha! Hashakwe ingamba zihamye kandi zihoraho”.
Mugisha akomeza avuga ko leta y’u Rwanda hari ingamba yajyiye ifata kuri ubu ziri gukura mu bwigunge abamugaye. Muri izo ngamba harimo gahunda y’”uburezi budaheza” ikoreshwa ubu mu mashuri atandukanye aho abana bafite ubumuga bashobora kwigana n’abatabufite.
Iyi gahunda ikaba ifasha kandi ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kutagira ikibazo cyo kubajyama mu mashuri kuko mbere ingorane bahuraga nazo ari uko mu gihugu habaga hari amashuri y’abamugaye make.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment