Amatsinda atatu y’abatishoboye yo mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara, amaze korozwa Inka icyenda n’umushinga SINAPIS – Rwanda, abahawe izi nka baratangaza ko bishimiye kwakira aya matungo, aho bizeye ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka bagatera imbere.

INKA BOROJWE NGOAbagize itsinda ry’abatishoboye 20 bo mu mudugudu wa Kibilizi ryitwa “Abisunganye ba Kibirizi”, Kimwe n’abagize andi matsinda yo mu yindi midugudu ariyo “Duterimbere Ruturo n’ “abahujumurimo ba Muyira”, bose barishimira inka bahawe, bakaba bahamya ko nyuma yo gushyikirizwa izi nka imibereho yabo igiye guhinduka.

Kubwimana Athanasie umwe mu bahawe inka ati «Turishimye rwose kuko natwe tubonye amatungo, turahamya ko n’imibereho yacu izatera imbere tumaze kubona ifumbire n’amata natwe tugatangira tukiteza imbere mu bindi »

N’ubwo ariko bishimiye iki gikorwa, abaturage bahawe Inka basabwe kuzifata neza, bakazitaho umunsi ku munsi badasiganira kuzahirira no kuzigirira isuku. Ni mu ijambo KIBIRITI Christine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umushinga SINAPIS – Rwanda, yabagejejeho nyuma yo gushyikiriza aya matsinda atatu agizwe n’abantu 20 rimwe rimwe, izi nka uko ari icyenda.

Yagize ati «Bijya bibaho ko hari abahabwa inka bagasiganira kuzitaho, zikarwara ntihagire ujya kubibwira veterineri, none rero mwebwe sicyo tubivuzaho, turabasaba ko mwajya mwita kuri izi nka kuko ni izanyu »

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kibirizi buvuga ko buzakomeza kuba hafi y’aya matsinda, bukazayafasha kwirinda amakimbirane ashobora guturuka ku gasigane ko kwita kuri izi nka kandi ngo ntibizagorana kuko abaturage b’aka karere bamaze kumenya no kumva gahunda yo kororera mu bikumba nk’uko Kimonyo Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi abivuga.

Koroza Inka amatsinda y’abatishoboye biciyemu mushinga SINAPIS – Rwanda ni igikorwa uyu mushinga ufashwamo na Global Fund. Muri uyu murenge wa Kibirizi, ku nka 163 zimaze korozwa abaturage muri gahunda ya Gira Inka, 43 zimaze gutangwa na SINAPIS – Rwanda.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment