Rumwe mu rubyiruko rwerekana impano zarwo mu gikorwa cyo kwegeranya amafaranga

Rumwe mu rubyiruko rwerekana impano zarwo mu gikorwa cyo kwegeranya amafaranga

Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwibumbiye muri Assotiation pour la Paix et l’Humanite (APH) ruri gukoresha impano yarwo ngo rukusanye amafaranga bazaha bagenzi babo bananiwe gusubira ku ishuri ku bw’ubushobozi bucye.

Abasore n’inkumi bagize APH bifitemo abafite impano zo kuririmba kubyina n’ibindi bashobora gukora bakinjiza udufaranga aho mu mujyi wa Gicumbi.

Ndicunguye  Philbert ukuriye  ihuriro ry’uru rubyiruko avuga ko intego yatumye bajya hamwe ari ugukoresha ubushobozi bucye bafite bakita ku mpfubyi zidafite uko zibayeho kandi zibana, kwita ku bacikirije amashuri ndetse no ku miryango ikennye cyane aho iwabo.

Ati “ mu minsi iri imbere twegeranyije inkunga ingana n’ibihumbi 50 twizeye ko no muri week end itaha tuzabona andi nkayo maze tugafashisha abana twahisemo bo muri Gicumbi tukazabafasha gusubira ku ishuri”.

Ndicunguye avuga ko harimo na bamwe bize amashuri yisumbuye barihirwa n’inkunga bakusanyirizwaga na bagenzi babo bagize iri tsinda.

Mu bindi uru rubyiruko ruhurira hamwe mu bikorwa byiza rugamije, harimo kurwanya ubwigunge mu rubyiruko, kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge nikoreshwa ryabyo ,gusakaza umuco  w’ubupfura n’ubumuntu  no kurwanya icyorezo cya SIDA mu rubyiruko nkuko Ndicunguye abitangaza.

Ndicunguye avuga ko benshi mu rubyiruko bafashije bahita binjira muri Assotiation pour la Paix et l’Humanite bagasigara nabo baharanira kwibeshaho no gufasha abandi inzira yo kwibeshaho.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment