Gicumbi – Abatishoboye barashima umushinga IOM ku nkunga wabateye

Bahawe imashini zidoda

Abatishoboye bo mu karere ka Gicumbi barashimira umushinga IOM (International Organization of Migration) kubera inkunga wabateye.

Bamwe muri abo bafashijwe n’uyu mushinga batangaje ibyo kuri uyu wa 22/4/2013, ngo ubu imibereho yabo imeze neza nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho bazifashisha mu myuga bigishijwe n’uyu mushinga.

Uyu mushinga ntiwafashije abatishoboye gusa kuko wafashije impunzi zagiye zitahuka zo muri aka karere.

Rumwe mu rubyiruko rwatewe inkunga n’uyu mushinga rutangaza ko ubu uyu mushinga wabagiriye akamaro kanini kuko wabafashije bakiga imyuga ndetse ukanabaha ibikoresho byo kuzifashisha bakora ibyo bize nk’uko Manirakiza Gerard abitangaza.

Mu bikorwa wakoze bishimwa n’abaturage batishoboye ndetse n’abatahutse harimo kuba yarabafashije kubarihira amafaranga yo kwiga amashuri y’imyuga itandukanye.

Iyo mishinga irimo: ububaji aho muri iyi mirenge hize abanyeshuri mubyiciro bitandukanye, gusudira ku banyeshuri 20, kudoda abanyeshuri74, kuboha abanyeshuri14, gukanika abanyeshuri 13, gutunganya imisatsi abanyeshuri 13 ndetse n’ubwubatsi bakaba barigishije abanyeshuri 26.

 Ibindi bikoresho by’ubwubatsi bahawe

Ibindi bikoresho by’ubwubatsi bahawe

Muri aba baturage bafashije kwikura mubukene bagera kuri 182 bize amezi atanu, mu gusoza bakaba barabahaye ibikoresho byo kubafasha gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize ndetse buri muntu bamuha amafaranga ibihumbi makumyabiri na bibiri byo gutangira umushinga wabo bijyanye n’ibyo bize.

Hamwe n’ibindi bikorwa byakozwe n’uyu mushinga aho batanze ihene 129 n’ingurube 71 ndetse no gutanga amabati ku batishoboye ndetse n’abasenyewe n’ibiza mu mirenge bakoreramo  uyu mushinga ukaba warabigezeho ku bufatanye na Minisiteri y’ibiza n’impunzi MIDIMAR.

Umukozi uhagarariye umushinga wa IOM Fidele Mutunzi, atangaza ko uyu mushinga ugamije gufasha abatahutse ndetse n’abatishoboye kugirango biteze imbere, ukaba wakoreraga mu mirenge itanu yo mu karere ka Gicumbi, ariyo Byumba, Kageyo, Rukomo, Rutare ndetse na Rushaki.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment