barashishikarizwa kwiteza imbere bahereye kuri duke bafite

Ruboneza Ambroise Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo barashishikarizwa guhera kuri duke bafite bakiteza imbere. Ibi Umuyobozi w’Akarere Ruboneza Ambroise yabisabye abaturage bo mu mirenge ya Rugarama, Rwimbogo na Kageyo, kuwa 27 werurwe 2013 mu gikorwa cyo gushyikiriza abatishoboye babaha inkunga ingana na 6.000.000 yatanzwe n’umuryango wa gikirisito utegamiye kuri Leta World Vision.

Inkunga yashyikirijwe abatishoboye irimo amabati 600 yahawe abatari bafite amazu atunganye yo guturamo biganjemo abafite ubumuga n’ibihembo by’abana b’abakobwa 1000 batsinze neza mu mashuri abanza n’ayisumbuye umwaka ushize wa 2012.

Ababashije gutera imbere bahereye ku mikoro make n’inkunga yoroheje bahawe na World Vision bakayikoresha neza nabo basangije abandi ubuhamya bw’uko umuntu ahera ku duke ariko akiteza imbere.

Esther Mujawayezu, ni umupfakazi w’abana 5 ari muri abo bateye intambwe, yavuze ko yahereye ku mafaranga 20.000 ariko ubu yubatse inzu, abana be bariga yoroye n’inka 2, yemeza ko umuntu ahera ku duke akagera kuri byinshi

Uwase Nadia ushinzwe ibikorwa by’iterambere muri World Vision mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko iyi ari gahunda izakomeza ati:” Mu bishyirwa imbere harimo ko bagomba kuzigama bafite intego, kumva ko umukire atari uwufite byinshi  ahubwo ari uzi gukoresha make kuyo aba yakoreye, ko intama ibyara inka, inka nayo ikabyara uruganda”.

Ahereye ku mikorere ya World Vision n’inyigisho iha abagenerwabikorwa bayo, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yashimiye uyu muryango kubera umusanzu watanze mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda by’umwihariko muri gahunda zo gutura heza no gufasha abana bakomoka mu miryango ikennye kwiga neza.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment