Gatsibo: Abatishoboye baremeza ko imibereho yabo igiye guhinduka

Abatishoboye basabwe izi nka kuzororera mu bikumba

Amatsinda atatu y’abatishoboye yo mu murenge wa Kageyo ho mu karere ka Gatsibo, amaze korozwa inka 12 n’umushinga RSSP ukorera muri banki y’isi, abahawe izi nka baratangaza ko bishimiye kwakira aya matungo, aho bizeye ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka bagatera imbere.

Umuhango wo gushyikiriza aya matungo uko ari 12 aya matsinda y’abatishoboye, wabereye mu mudugudu wa Bwiza tariki 29/3/2013.

Bagaragaza ibyishimo bafite, abaturage borojwe babanje gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kubwa gahunda ya “Gira Inka munyarwanda” yatangije, bavuga ko kuba nabo iyi gahunda ibagezeho imibereho yabo igiye guhinduka ku buryo bugaragara.

Karita Christine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umushinga RSSP, yabasabye kuzazifata neza ntibazasiganire kuzitaho nk’abanyamuryango b’amatsinda, dore ko zizajya zororerwa mu bikumba.

Uwavuze mu mwanya w’abaturage bagize aya matsinda witwa Mukamana yagize ati:“Amajyambere natwe amaze kutugeraho, kuko aho twari turi twari nko mu bwigunge ntabwo twari tuzwi, ndashimira Perezida wa Repubulika n’abayobozi muri rusange, kuko batugejeje ku majyambere ni ibyishimo kuri twe.”

N’ubwo ariko bishimiye iki gikorwa, abaturage bahawe inka basabwe kuzifata neza, bakazitaho umunsi ku munsi badasiganira kuzahirira no kuzigirira isuku, ngo kuko hari aho byagaragaye ko bamwe mu baturage borojwe bagasabwa kororera mu bikumba hari abavunisha abandi, bamwe ngo byanabaviriyemo ko inka bahabwa zipfa kubera kutitabwaho, basabwe kandi ko ikibazo cyose babonye bajya bahita biyambaza veterineri w’umurenge.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment