Imiryango 18 irimoImiryango 18 igizwe n’ababana n’ubwandu bwa SIDA, ikomoka mu murenge wa Gahunga ndetse na Cyanika, mu karere ka Burera, yagabiwe inka kugira ngo zibafashe kuva mu bukene ndetse no guhangana n’uburwayi bafite.

 

CARITAS Rwanda ikorera muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri niyo yagabiyeye inka iyo miryango, tariki ya 04/04/2013.

Uwamahoro Beatrice, umwe mu bagabiwe inka, ashimira CARITAS Rwanda kuba yaramwegereye ikamukura mu bwigunge. Ngo inka yagabiwe azayorora neza kandi nawe agabire abandi.

Agira ati “…ndi gushimira CARITAS Rwanda ku bufatanye bwayo yakoze bwo kudusanga, ikaba idukuye mu bwigunge, ikegera ababana n’ubwandu bwa SIDA, ndi kuyishimira…”.

Harorimana Vincent, Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Rihengeri, wari uri muri uwo muhango yasabye abagabiwe inka kuzifata neza kugira ngo zizabafashe kubungabunga ubuzima bwabo kandi zibafashe kugera ku iterambere ryifuzwa.

Akomeza abizeza kandi ko ababafasha bazakomeza kubafasha ariko abibutsa ko bagomba guharanira kwigira.

Agira ati “Mu Kinyarwanda baravuga ngo “umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza.” Ni ukuvuga ngo hari gahunda inoze iriho yo kubafasha kujya mbere, igihugu gifite, Kiliziya ikaba ishyigikiye iyo gahunda, ariko ntawe ugomba kubasimbura.”

Kwigira

Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, nawe wari witabiriye uwo muhango, yashimiye Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri uburyo idahwema gufasha abatuye iyo ntara mu itera mbere.

Agira ati “Nyakubahwa Musenyeri ni inkunga ikomeye cyane, Diyosezi muyobora ndetse na CARITAS Rwanda, muteye Leta y’u Rwanda, mu binyujije mu kugabira(inka) abaturage bari ahangaha…Leta izahora izirikana umusanzu ukomeye mudahwema kuyitera kugira ngo ikomeze  iganisha Abanyarwanda mu mibereho myiza yabo.”

Akomeza avuga ko icyo gikorwa, cyo kugabira inka abatishoboye, kijyanye na gahunda y’igihugu cy’u Rwanda yo kwiha agaciro ndetse no kwigira.

Kuba CARITAS Rwanda, Diyosezi ya Rihengeri, yagabiye inka abatisohoye ni igikorwa kigaragaza ko ibibazo by’abanyarwanda bizakemurwa n’abanyarwanda aho gukemurwa n’abanyamahanga nk’uko Guverineri Bosenibamwe yabisobanuye.

Imiryango 18 yagabiwe inka ituruka mu makoperative atandatu y’ababana n’ubwandu bwa SIDA yo mu mirenge Cyanika na Gahunga.

Ubusanzwe CARITAS Rwanda, Diyosezi ya Ruhengeri, ifasha amakoperative 36 y’ababana n’ubwandu bwa SIDA, agizwe n’imiryango 720, abarizwa mu mirenge Gahunga, Rugarama, Cyanika, Kinoni, Kinyababa na Kagogo mu karere ka Burera. Inka zose zigomba kugabirwa iyo miryango zigera ku 108.


 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment