ABATUYE AKARERE KA RUSIZI BISHIMIYEAbakiristu barashishikarizwa kuzirikana izuka rya Yezu kiristu batera ikirenge mu cye, baba imbuto z’amahoro muri bagenzi babo kugira ngo isi irusheho kuba nziza. ubu ni bumwe mu  butumwa bwahawe abakiristu ubwo hizihizwaga  umunsi mukuru wa pasika hirya no hino muri za kiriziya mu karere ka Rusizi.

Ubwo butumwa bujyanye no kongera kwibutsa abakiritsu ko ubwo Yezu Kiristu yabonekeraga abigishwa amaze kuzuka, ijambo rya mbere yababwiye mu ndamutso ye yagize ati”mugire amahoro”.

Ayo mahoro yavugaga ni nayo buri wese umwemera kandi akamwizera akwiye guharanira no kwifuriza mugenzi we yirinda gukora ikibi ahubwo agashishikarira kurangwa n’ukuri kutagoma no kuba umusemburo w’amahoro ibyiza yifuza ku bandi nawe akaba uwa mbere mu kubyifuriza abandi nkuko padiri NIYONSENGA Emmanuel,umwarimu mu iseminari nto yitiriwe mutagatifu Aloys ya Cyangugu yabivuze.

Bamwe mu bakiristu twahuye nabo bava mu misa no mu materaniro badutangarije ko umunsi wa pasika aba ari umunsi udasanzwe ku mukiristu wese kuko ari igihe cyo kwibuka urukundo ruhebuje Yezu kiristu yakunze isi akemera kwitanga akabambirwa abanyabyaha ariko ku munsi wa gatatu akazuka. Ibi rero ngo bivuze ko pasika nk’umunsi ushushanya izuka rye, abakiristu bisuzuma bakareba aho batitwaye neza mu buzima bwabo bwa gikiritsu,hanyuma bakitunganya noneho bakazukana na kiristu bakaba bashya.

Uyu munsi  mukuru wa pasika wahuriranye n’imvura y’urujojo hirya no hino mu karere ka Rusizi ku buryo nta bantu benshi bagaragaraga ku dusanteri n’amazu y’ubucuruzi yakira abantu nkuko bisanzwe ku yindi minsi mikuru.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment