ABAKECURU B’UMUDUGUDUNYAGATARE-Nyuma y’umuganda bahawe n’urubyiruko, abakecuru babiri batuye mu mudugudu wa Burumba mu kagari ka Barija mu murenge wa Nyagatare bashimishijwe n’uko imbaraga z’abato zibafasha gusaza bigira.

Ubuyobozi bwa Leta bwo buvuga ko buha agaciro ibikorwa nk’ibi bukanatangaza ko n’ibindi bibazo byugarije abatishoboye birimo inyubako zitanoze bizwi kandi bizacyemuka vuba.

Ibikorwa byo gusana inzu kubaka ibikoni n’ubwiherero, tariki 12/ 4/2013, nibyo byitabiriwe n’abanyeshuri bo muri CEP, umuryango w’abanyeshuri bo mu itorero rya ADEPR mu mashuri y’umutara polytechnic n’iry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare.

Babihuriye mo n’urubyiruko rukorana n’umuryango Digital Opportunity Trust (D.O.T) Rwanda, mu karere ka Nyagatare.

Abakecuru babiri Mukankubana Siteriya na Nyinawabana Pasikaziya ari bo bagenerwabikorwa b’uyu muganda bashimiye uru rubyiruko ku bw’ibi bikorwa batari kwishoboza.

Mu byashimishije Mukankubana Siteriya ni uko yari afite ikibazo cy’igikoni aho yatangaje ko iyo imvura yagwaga yaburaraga kimwe n’ubwiherero budatunganye bwamuteraga impungenge ko azagwamo. Ubwo twaganiraga yongeyeho ko yanejejwe n’uko bamukurungiriye mu nzu ibyo bitaga kumaaya cyera bakira bato.

Yagize ati “Bamaaye, banteguriye bongeye wa muteguro wa cyera, abahungu barimo barankorera hanze mbonye agakoni ntagiraga aho ntekera.” Mukankubana Siteriya

Tumukunde Chantal ukuriye umuryango Digital Opportunity Trust Rwanda mu karere ka Nyagatare atangaza iki gitekerezo bakigize bashingiye ku kuba nk’urubyiruko bagomba gutanga umusanzu w’imbaraga zabo mu kuzamura imibereho y’abaturage, by’umwihariko abatishoboye.

Ubuyobozi bukuriye uru rubyiruko rwibumbiye mu muryango wa CEP bwo buhamya ko izi mbaraga zigomba gukoreshwa mu gusana igihugu dore ko izindi nka zo ari ahanini zakoreshejwe mu kigisenya bikagera no kuri genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni byo byasobanuwe na Kabahizi Innocent uhagarariye umuryango CEP mu ishuri ry’Umutara Polytechnic n’iry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare.

Yasobanuye ko abakoze genocide harimo abari mu madini n’amatorero, akaba ahamyako bateshutse ku nshingano zo kubiba urukundo n’umubano mu bantu.

Kabahizi rero asanga ari ngombwa ko imbaraga zashenye igihugu zifashishwa mu kugisana by’umwihariko mu gufasha abahuye n’ingaruka za genocide barimo abakecuru imfubyi n’abapfakazi.

Nk’uko bigaragara umudugudu wa Burumba bakunda kwita mu Busaaana hari inzu nyishi zitanogeye abazubakiwe kubera kuba zishaje.

Rumongi Athanase uyoboye uyu mudugudu avuga ko ibi bibazo byamaze kugezwa mu nzego zibakuriye, akaba yizeza abaturage ko bizacyemuka vuba.

Umuganda wahawe Mukecuru Mukankubana Siteriya  wiyongereho inkunga y’ibiribwa, n’ibiti byatewe mu murima we hagamijwe kumufasha mu gukumira ibiza nk’umuyaga, mu gihe urubyiruko rukorana n’umuryango DOT Rwanda mu karere ka Nyagatare rwatanze iboresho birimo amabati, urugi n’amafaranga yo guhemba umufundi uzubaka igikoni cya Mukecuru Nyinawabana Pascaziya amatafari bamubumbiye namara kuma.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment