m_Umushinga PAPSTA isoje imirimo  ugabiye  imiryango 560Uwari umuyobozi wa PAPSTA, Gasasira Gervais.

Umushinga PAPSTA wabarizwaga  muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wari umaze imyaka irindwi ukorera mu Karere ka Gakenke usoje imirimo ukoze ibikorwa byinshi biteza imbere abaturage birimo no koroza imiryango 560.

Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro imirimo ya PAPSTA wabaye tariki 16/04/2013, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, yashimye uruhare uwo mushinga wagize mu kongerera abahinzi ubumenyi  no guteza imbere amakoperative y’abahinzi n’aborozi.

Uyu mushinga wahinduye imyumvire y’abahinzi ku bijyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere; nk’uko Gasasira Gervais, wari ukuriye uwo mushinga abitangaza. Abahinzi bo mu Murenge wa Gakenke   bahamya ko bahingaga bakabona umusaruro w’intica n’ikize none hari n’abageza kuri toni imwe y’ibigori.

Bavuga ko mbere nta musaruro bakuraga  mu buhinzi bw’ibijumba  bahingaga. Umwe mu bahinzi  ati: “Hegitare y’ibijumba irutwa n’umufuka umwe w’ibigori. Wajyanaga ibijumba ku isoko ugacyura gusa umunyu ariko uyu munsi ugurisha ibigori ukaba wagura inka.”

Umushinga wa PAPSTA watunganyije ibishanga ndetse unarwanya isuri ku mabanga y’imisozi ibiri hakorwa amaterasi y’indinganire n’ayikora; nk’uko Gasasira yakomeje abisobanura.

Ngo uyu mushinga wateje imbere abaturage ugereranyije na mbere kuko ubushakashatsi bwakozwe n’abakozi ba PAPSTA bugaragaza ko abaturage basigaye barya inshuro eshatu kandi bamwe muri bo binjiza hagati ya miliyoni  ibyiri n’eshatu ziva mu buhinzi n’ubworozi ku mwaka.

PAPSTA yakoreraga mu Mirenge umunani yo mu Karere ka Gakenke ari yo Mugunga, Janja, Gakenke, Minazi, Rusasa, Mataba, Gashenyi na Rushashi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment