Bamwe mu bana bahembwa n’Imbuto Foundation mu Ntara y’iBurengerazuba

Bamwe mu bana bahembwa n’Imbuto Foundation mu Ntara y’iBurengerazuba

Imbuto Foundation yagiranye ibiganiro n’abana b’abakobwa yahembye biga mu bigo bitanu by’amashuli yisumbuye mu Ntara y’iBurengerazuba. Ibiganiro byari bigamije kubereka uburyo umuntu yigirira icyizere akabasha gushyira mu bikorwa inzozi ze nziza.

Ibiganiro Imbuto Foundation igirana n’abana b’abakobwa b’indashyikirwa mu ishuli, mu karere ka Karongi byabereye mu murenge wa Rubengera ku cyumweru tariki 3-03-2013, bihuza abana biga mu bigo bitanu by’amashuli yisumbuye byo mu Ntara y’iBurengerazuba.

Umuyobozi w’Imbuto Foundation Ndejuru Radegonde avuga ko ibiganiro bagirana n’abana b’abakobwa bahembwe n’Imbuto Foundation biba bigamije kubakurikirana kugira ngo bakomeze babe intangarugero muri byose:

Ibi biganiro twatangiye kubikora hirya no hino mu mashuli guhera mu 2005. Iyo tubonye ubushobozi turabahuza tukaganira kugira ngo turebe icyo bakoze, aho bageze bashyira mu bikorwa intego bihaye, kugira ngo bakomeze nabo ubwabo bafashanye bityo berekane ibyo bagezeho n’abandi babashe kubikomerezaho. Ni ibiganiro rero bigamije kubafasha gukomeza kuba intangarugero muri bagenzi babo no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Ibiganiro biba bifite intego igira iti (Let us dream big and act), bisobanura kugira inzozi ngali no kuzishyira mu bikorwa. Abana bahabwa amasomo n’ingero z’ukuntu umuntu ashobora kwigirira icyizere, inzozi z’icyo ashaka kuzaba zikaba impamo kabone n’ubwo yaba afite inzitizi runaka.

 

Imbuto Foundation ibaganiriza yaberetse uburyo umuntu ubwe ari we ushobora kwibera inzitizi yatuma nta kintu abasha kugeraho kandi yari afite inzozi nziza.

 

Nyuma yo guhabwa amasomo kuri iyi ngingo, abana twaganiriye basobanura ukuntu kugira inzozi nziza bishobora kubangamirwa no kutigirira icyizere.

Ingabire Marie Jeanne yiga mu mwaka wa gatanu mu Rwunge rw’Amashuli rwa Sainte Marie mu karere ka Karongi. Aragira ati:

iyo ufite indoto nziza burya ugomba no gukora kugira ngo uzigereho; ntago ari ukubivuga gusa. Ureba icyo ushaka kugeraho ukagihuza na bwa bushobozi wifitemo kugira ngo indoto zawe zibe impamo.

Mugenzi we Irasubiza Alice ahagarariye club ya Imbuto Foundation for Excellence mu ishuli ryisumbuye rya Sainte Famille rya Nyamasheke. We aragira ati:

twebwe muri club yacu twahisemo gukoresha discipline, courage, success and self confidence ni ukuvuga kugira ikinyabupfura, ubutwari bugamije gutsinda kandi tukigirira icyizere. Ibi rero ni byo jye nshyira imbere kugira ngo nzabashe kugera ku kintu tunaka nshaka kugeraho. Inzitizi zo ntizabura ariko inzitizi iyo ari yo yose waba ufite ntago igomba kuguca intege kuko hari n’abo twabonye bagiye bagira inzitizi zikomeye mu buzima ariko bakabasha kugera kubyo bari biyemeje.

Ibiganiro by’abana byabereye mu karere ka Karongi bifungurwa n’umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard. Yashimye cyane Imbuto Foundation kuba yarahisemo kubikorera muri Karongi kuko bigaragaza icyizere umuryango ubafitiye. Kayumba yasabye abana kugira uruhare mu guhindura imyumvire mibi ituma umwana w’umukobwa yumva nta ruhare yagira mu kubaka igihugu.

Imbuto Foundation yatangiye guhemba abana b’abakobwa batsinda neza mu ishuli guhera mu mwaka wa 2005. Kugeza ubu abamaze guhembwa barasaga 3500. Abo mu Ntara y’iBurengerazuba ni abiga muri College Immaculee Conception ya Ngororero, Gp Sc Sainte Marie ya Karongi, Institut Sainte Famille ya Nyamasheke, Gp Sc Saint Francois ya Shangi na Gp Sc Notre Dame ya Nyundo.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment