Minisitiri Kamanzi Stanislas na Mike Mantel umuyobozi wa LWIR bashyira ibuye ry’ifatiza ahazubakwa ikicaro cya LWIR mu Majyepfo


Minisitiri Kamanzi Stanislas na Mike Mantel umuyobozi wa LWIR bashyira ibuye ry’ifatiza ahazubakwa ikicaro cya LWIR mu Majyepfo

Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda Kamanzi Stanislas, aravuga ko ibikorwa bya Living water international Rwanda “LWIR” bije ari igisubiza kuri gahunda ya Leta isanganywe yo kwegereza abaturage amazi meza.

Ibi minisitiri yabivugiye mu karere ka Ruhango tariki ya 17/03/2013, ubwo yari amaze kwibonera amazi meza amaze kugezwa ku banyeshuri biga mu kigo cya college Karambi giherereye mu murenge wa Kabagari, ndetse no gushyira ibuye ry’ ifatizo ahazubakwa icyicaro cya LWIR mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango.

LWIR ni umuryango ugamije kugeza amazi meza ku baturage batuye ibice by’icyaro hifashishijwe uburyo bwo gucukura ubujyakuzimu hakazamurwa amazi hifashishijwe imashini,

Muri uyu muhango, minisitiri w’umutungo kamere, yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufite intego zo kwegereza abaturage amazi meza hifashishijwe uburyo butandukanye. Akaba yashimiye Living water international kuba ibaye umufatanyabikorwa muri icyi gikorwa kuko ari inyunganizi ikomeye Leta yishimiye.

Minisitiri Kamanzi, yanaboneyeho umwanya wo gusaba abamaze kugezwaho ibi bikorwa by’amazi kubibungabunga kugirango bitazabapfira ubusa bakongera gusubira mu bishanga bavoma amazi mabi.

Zimwe mu mashini zicukura hakaboneka amazi meza

Zimwe mu mashini zicukura hakaboneka amazi meza

Abanyeshuri biga muri college Karambi, bavuze ko bashimishijwe n’ibikorwa bya LWIR, kuko ubundi bajyaga batungwa n’amazi y’ibishanga rimwe na rimwe akabagiraho ingaruka z’umwanda yewe bakaba banakerererwa no kwiga kubera ikibazo cyo kujya gushakisha aya mazi.

Umuyobozi wa Living water international ku rwego rw’isi Mike Mantel, yavuze ko intego ya LWIR ari ugukomeza kongerera abaturage amazi meza ndetse bakanabakangurira kugira isuku nyayo.

Umushingwa wa Living water international wo kugeza amazi meza ku baturage, mu ntara y’Amajyepfo urimo gukorerwa mu karere ka Ruhango, Nyanza na Huye.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment