Pasiteri Masasu

Pasiteri Masasu

Impuzamatorero yo mu karere ka Rubavu irategura igiterane cyo gushimira Imana ibyiza yagejeje kubanyarubavu, birimo kubakiza Ibiza, umutekano yabahaye hamwe n’ubuyobozi bwiza.

Iki giterane giteganyijwe kuba taliki ya 10/3/2013 ngo uzaba umwanya wo gukusanya n’inkunga yo gufasha abatishoboye batarabona n’ubwisungane mu kwivuza. Pasiteri Murekezi Masasu ukuriye  impuzamatorero mu karere ka Rubavu avuga ko iki giterane uzaba ari umwanya wo gusenga bashimira Imana ibyo yabagejejeho ariko banayiragiza ibihe biri imbere.

Pasiteri Masasu avuga ko kuba ibikorwa by’amasengesho bizahurirana no gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye kubona ubwisungane bwo kwivuza ari uburyo abanyamatorero bagomba gufasha abantu kugira ubuzima bwiza nyuma yo kubigisha kugira ngo bagire Roho nziza.

“ twigisha abantu kugira ngo babohoke kuri roho ariko ni byiza ko umuntu aba afite umubiri muzima yagira ikibazo agashobora no kubona uburyo yivuza kuko Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima.”

Masasu avuga ko nubwo ahari abantu hatabura uruntu runtu ngo kwifatanya bituma abantu bashobora kugera kuri byose iyo babifashijwemo n’Imana kandi akizera ko u Rwanda ruzakomeza kugera kuri byinshi mu gihe abanyarwanda bakomeje gukorera hamwe biyambaza Imana.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment