Abaturage bafashwa na  PROXIVET – SUD  bishimira uruhare yagize mu iterambere ryabo Abaturage bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyanza bakorana n’umushinga ugamije guteza imbere serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo bwegereye abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo( PROXIVET –SUD ) bishimira uruhare uwo mushinga wagize mu kuzamura iterambere ryabo. 

Ibyo  abaturage babitangaje tariki 14/03/2913 ubwo umushinga PROXIVET n’abafatanyabikorwa bawo basuraga abaturage bo mu mirenge ya Kigoma, Mukingo, Rwabicuma na Busasamana mu karere ka Nyanza.

Abakozi b’umushinga Proxivet ubwo bari mu cyaro bitegereza ibikorwa by’abagenerwabikorwa babo 

Abakozi b’umushinga Proxivet ubwo bari mu cyaro bitegereza ibikorwa by’abagenerwabikorwa babo
Nk’uko abo baturage babivuze mbere y’uko uwo mushinga ukorana nabo bari mu bukene bukabije bikagaragazwa n’uko babarurwaga mu batindi nyakujya baho batuye bakarya ari uko baciye inshuro nabwo yabura bagasasa bakaryama.

Rugerinyange Innocent utuye mu mudugudu wa Kidaturwa mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yiyemerera ko umushinga PROXIVET wamukuye kure cyane aho we wise mu bukene bukabije.

Avuga ko yari atunzwe no kubumba inkono ariko yagiraga ibyago zikameneka bigasa nkaho yaruhiye ubusa maze akongera kuzibumba bundi bushya. Ubu asobanura ko intambwe amaze gutera yayigejejweho n’umushinga wa PROXIVET wamuhaye amatungo magufi yo korora bityo akayaheraho yiteza imbere.
Amwe mu matungo yahawe n’uwo mushinga mu rwego rwo kumufasha harimo inkwavu n’ihene byororotse nyuma bikaza kuba umukumbi nk’uko abivuga.
Biruturutse ku ifumbire akomora kuri ubwo bworozi yatangiye kujya ahinga imboga iwe mu rugo zera ari nyinshi akaryaho izindi akazisagurira amasoko akaba ari nabyo byagiye bimuhesha amafaranga mu buryo buhoraho butandukanye n’uko mbere yabagaho mu bukene bukabije.
Abaturage bafashwa na  PROXIVET – SUD  bishimira uruhare yagize mu iterambere ryabo Kwigurira umwambaro we bwite uw’umugore ndetse n’imyambaro y’abana avuga ko ari ibintu bimworoheye cyane kuko amafaranga avanye mu buhinzi n’ubworozi akora ariyo amufasha kubigeraho.
Mu mvugo ye bwite asobanura agira ati: “ Ubu ndi umusirimu kimwe n’abandi bose umwambaro nambaye none ejo siwo nsubiramo kuko ndayihinduranya kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru”
Jean Paul Munyakazi umuhuzabikorwa w’urugaga imbaraga rushinzwe gukurikiranira hafi abagenerwabikorwa b’umushunga Proxivet mu karere ka Nyanza avuga ko intego bafite ari iyo gufasha umuturage kwifasha ahereye ku bintu bike bamuhaye byo guheraho yizamura mu mibereho myiza ye bwite ndetse n’iy’umuryango we.

Usibye ibikorwa byo gufasha abaturage kwihuta mu itarambere rirambye umushinga Proxivet wubaka ubushobozi bw’abaganga b’amatungo bikorera ku giti cyabo bahabwa moto zo kubafasha kugera ku baturage bagize ikibazo cy’uburwayi bw’amatungo yabo ndetse no kubaha inkingo mu buryo bubegereye.
Umushinga proxivet utarateganya gukorana n’abaturage bo mu karere ka Nyanza kugeza tariki 31/12/2013 aho uzaba wujuje imyka itatu ikorana nabo ariko ngo uzabasiga hari intambwe igaragara bagezeho mu mibereho myiza nk’uko ubuyobozi bwawo bubyemeza.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment