Nyamasheke: Umuryango ATEDEC wagabiye amakoperative 12 y’ababana na virusi itera SIDA inka 48Amakoperative 12 y’ababana na virusi itera SIDA bo mu mirenge 4 yo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa kane tariki ya 7/03/2013 bagabiwe inka 48 n’Umuryango uharanira kuzamura amajyambere mu cyaro ari wo ATEDEC (mu mpine y’amagambo y’Igifaransa).

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste akaba yasabye aba baturage bazihawe kuzifata neza kugira ngo zizabageze ku iterambere rigaragara.

Abaturage biganjemo ababana na virusi itera SIDA bibumbiye mu makoperative yo mu mirenge ya Karengera, Bushekeri, Kagano na Ruharambuga ni bo bagabiwe izi nka 48 zatanzwe n’Umuryango Uharanira amajyambere mu cyaro (ATEDEC mu mpine y’amagambo y’Igifaransa).

Ibi bikorwa bikaba bigamije gushyigikira gahunda ya “Gira Inka Munyarwanda” yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste wari witabiriye iki gikorwa yasabye abaturage bazihawe kuzitaho uko bishoboka kugira ngo na zo zizashobore kubaha umusaruro ugaragara.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango ATEDEC ku rwego rw’Igihugu, Mahoro Rubibi Alexis yishimiye ubufatanye burangwa hagati y’uyu muryango n’akarere ka Nyamasheke kandi akaba afite icyizere cy’uko  aba baturage bazafata neza izi nka kuko mbere yo kuzibaha babanje kubasura bagasanga barateguye ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo izi nka zizasange byaratunganye.

Nyirandimurwango Anastasie wo muri Koperative Abizera yo mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga wahawe iyi nka yatangaje ko yishimira inzego zabatekerejeho nk’abatishoboye zikaboroza inka kandi ko biteguye kuzorora ku buryo zizabafasha kwiteza imbere.

Umuryango Uharanira Kuzamaura Amajyambere mu Cyaro (ATEDEC) umaze gutanga inka 144 mu baturage b’akarere ka Nyamasheke. Muri zo, izigera kuri 31 zikaba zaramaze kubyara.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment