Abanyamadini barasabwa kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora

Abanyamadini n’amatorero akorera mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora kuko kwishyiriraho abayobozi beza ari byo bituma bateza imbere iyobokamana.

Ibi byasabwe na Mukarumashana Lucie, umukozi muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ushinzwe amahugurwa, ubwo kuri uyu wa kane, tariki ya 21/03/2013 yahuguraga abakuriye abanyamadini n’amatorero akorera mu karere ka Nyamasheke.

Aya mahugurwa atangwa agamije gukangurira abayobozi b’amadini n’amatorero uruhare bagira kugira ngo amatora agende neza kandi kugira ngo bigerweho bakaba basabwa gukangurira abayoboke babo ibyiza by’amatora no kwishyiriraho abayobozi beza.

Aya mahugurwa akaba akorwa mu gihe hitegurwa amatora y’Abadepite azaba mu kwezi kwa nzeri uyu mwaka wa 2013.

Mukarumashana Lucie, Umukozi muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ushinzwe amahugurwa akaba yagaragaje ko abanyamadini bagira imbaraga zigaragara muri gahunda zitandukanye za leta kandi ko gukangurira abayoboke babo kwitabira gahunda z’amatora akozwe neza bizatuma agenda neza.

Mukarumashana yemeza ko abanyamadini bafite ingufu nyinshi mu kwigisha abayoboke babo imigendekere myiza y’amatora ariko kandi uku gutora neza kuvugwa na Komisiyo y’Igihugu y’amatora kukaba ari umusingi wo kwishyiriraho abayobozi beza batuma abaturage batera imbere muri rusange, ariko kandi mu gihe abanyamadini bateje imbere imigendekere myiza y’amatora bikaba ari ishingiro ryo guha ubwisanzure iyobokamana no kuriteza imbere kuko mu gihe batora bagomba guharanira abayobozi bazatanga ubwo bwisanzure.

Uhagarariye idini ya Islam mu karere ka Nyamasheke, Imam Ntahomvukiye Abdoul Djabar yashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ishyiraho gahunda yo guhora bibukiranya ku byiza by’amatora kandi atangaza ko nk’abayobozi b’amadini bagiye gukora ubukangurambaga mu bayoboke babo ku buryo amatora y’abadepite yo mu kwezi kwa Nzeri azitabirwa ku bwinshi kandi agakorwa neza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles yagaragaje ko abanyamadini bafite uruhare runini mu bukangurambaga bw’abayoboke babo, bityo asaba ko ubufatanye basanganywe bwakomeza gutera imbere no muri iyi myiteguro y’amatora kugira ngo abaturage, ari na bo bayoboke b’ayo madini bazabashe kwitorera abantu b’ingirakamaro kandi amatora akorwe neza.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment