Abafashwaga na Papsta barasabwa gukora cyane kuko inzira ikiri ndende.

Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga ugamije gutera inkunga gahunda ihamye y’ubuhinzi n’ubworozi (PAPSTA) mu mirenge ya Kibumbwe na Cyanika yo mu karere ka Nyamagabe wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/03/2013, abagenerwabikorwa ba PAPSTA basabwe gukora cyane kuko urugendo basigaje bagana ku iterambere rukiri rurerure.

Ubwo yagezaga ijambo ry’uwo munsi ku bari abagenerwabikorwa babo, umuhuzabikorwa wa PAPSTA Gasasira Janvier yababwiye ko n’ubwo hari intambwe bamaze gutera ariko aho bagomba kugera ari kure.

Abafashwaga na Papsta barasabwa gukora cyane kuko inzira ikiri ndende.2

Gasasira yagize ati: “N’ubwo hari intambwe yatewe inzira iracyari ndende. Hari icyerekezo cy’uko buri muturage yajya yinjiza amadorali y’amanyamerika 1250 ku mwaka. Buri wese rero asabwe gukora ashishikaye agamije kuhagera”.

Yasabye abagenerwabikorwa ko amatungo bahawe n’amasomo bigishijwe bakwiye kubyitaho kandi bakabibyaza umusaruro, bagaharanira kwiteza imbere kurusha aho bageze ubu kugira ngo ibikorwa Papsta yabagejejeho bitazazima.

“Turwane intambara yo guhashya ubukene kugira ngo tuzabuce burundu,” Gasasira.

Umuhuzabikorwa wa PAPSTA ashimira abagenerwabikorwa bayo ko babashije guhindura imyumvire bagahashya ubukene bwo mu mutwe, ndetse bakaba barumvise ko ibikorwa bakorerwa ari ibyabo aho kumva ko ari ibya PAPSTA.

Abaturage bafashwaga na Papsta batanga ubuhamya ko yabagejeje kuri byinshi nko kubigisha guhinga kijyambere, kuboroza, kubabumbira hamwe bakigishwa kuzigama n’ibindi, bakaba barateye intambwe bagana ku iterambere.

Umushinga Papsta wari umaze imyaka irindwi ukorera mu mirenge ya Kibumbwe na Cyanika yo mu karere ka Nyamagabe, mu bikorwa wakoraga hakaba harimo gufasha abahinzi kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Papsta ikaba ivuga ko ibi byagezweho.

Abagenerwabikorwa ba Papsta bo muri iyi mirenge kandi banahawe amatungo atandukanye nk’inka, ingurube, inkwavu n’ihene.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment