Ngororero: VSO ikomeje gahunda yo kwita kubabana n’ubumuga

Nar Bahadur (Iburyo) avuga ko azafasha mukuzamura imibereho y’abafite ubumuga

Umushinga VSO (Volunteer Service Overseas) mu rurimi rw’icyongereza ukaba ukorera mu Rwanda no mu karere ka Ngororero by’umwihariko, ukomeje kwita kubuzima bwa buri munsi bw’abafite ubumuga ubaha ubufasha mubikoresho no mubumenyi.
Bumwe mubufasha umwo mushinga wiyemje gutanga muri aka karere ni ugushyiraho umukozi wawo utanga ubufasha muri ako karere ndetse akanakurikirana ibibazo abafite ubumuga bahura nabyo maze bigakorerwa ubuvugizi.

Tariki 7/3 ubwo, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero bwana Mazimpaka Emmanuel yakiraga umukozi mushya wa VSO woherejwe mu karere ka Ngororero muri uku kwezi aturutse muri Amerika y’Amajyepfo Nar BAHADUR, yashimiye VSO inkunga ikomeje gutanga kubafite ubumuga.

Ngororero: VSO ikomeje gahunda yo kwita kubabana n’ubumuga

VSO yibanda kuburezi bw’abana bato

Mazimpaka avuga ko kuva uwo mushinga watangira ibikorwa byawo mukarere ka Ngororero ubuzima bw’abafite ubumuga bugenda buzamuka, ahanini bishingiye kunkunga bahabwa no kubumenyi bushya bahungukira cyane cyane kubirebana n’uburezi bw’abana bato.
Ibyo kuzamura imibereho y’abafite ubumuga kubufatanye na VSO binemezwa na Theodette Abayisenga, umukozi w’akarere ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya burimunsi by’abafite ubumuga mu karere, uvuga ko ibikorwa by’uwo muryango bigamije ahanini gufasha abafite ubumuga kwibeshaho badategereje inkunga.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment