Hashingiwe ku mubano mwiza uri hagati y’U Rwanda n’intara ya Rhenanie Palatinat yo mugihugu cy’ubudage, ndetse n’umubano w’umwihariko hagati y’ikigo Ineza Kabaya cyita kubana bafite ubumuga, Rhenanie Palatinat  yatanze amagare n’imbago kubantu bafite ubumuga bitabwaho n’icyo kigo.

Iyo mpano ikaba igizwe n’amagare 20 ndetse n’imbago kubantu 25. Icyo gikorwa cya Rhenanie palatinate cyabaye kuri uyu wa kabiri kikaba kije gikurikira izindi mpano zigizwe n’ibikoresho bitandukanye iyo ntara yatanze muri icyo kigo kuwa 6 uku kwezi kwa werurwe, 2013.

Ngororero:  Rhenanie Palatinat Yatanze amagare n’imbago kubafite ubumugaAbayisenga Theodette, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’abafite ubumuga mu karere ka Ngororero akaba yarashimiye abo baterankunga kandi anasaba abahawe ibyo bikoresho kubyifashisha bazamura imibereho myiza yabo.

Mukarere ka Ngororero umubare w’abafite ubumuga badafite ibikoresho bibafasha kugenda no gukora ukaba ukiri hejuru nkuko Makuta Antoinette, umuhuzabikorwa w’ikigo Ineza Kabaya yabidutangarije.
 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment